Gakenke: Abadepite basanze bugarijwe n’umwanda

Ubwo intumwa za rubanda zari mu Karere ka Gakenke zasanze hakiri ikibazo gikomeye cy’isuku nke mu mirenge zasuye.

Depite Barikana Eugene na Uwamariya Devotha babitangarije Ubuyobozi bw’Akarere n’imirenge kuri uyu wa 26 Mutarama 2016 nyuma y’icyumweru kirenga bari bamaze bagenda mu mirenge itandukanye bareba uko gahunda za Leta zigenda zishyirwa mu bikorwa.

Intumwa za rubanda zisaba Akarere ka Gakenke kwikubita agashyi ku bijyanye n'isuku.
Intumwa za rubanda zisaba Akarere ka Gakenke kwikubita agashyi ku bijyanye n’isuku.

Hon. Barikana Eugene avuga ko nubwo mbere yo kuzenguruka imirenge bari babwiwe n’ubuyobozi ko ibijyanye n’isuku bimeze neza, baje gutungurwa n’uko basanze aho bageze hose hakigaragara ikibazo gikomeye cy’isuku nke.

Ati “Twasanze isuku muri rusange itarateye imbere. Aho twageze hose isuku ni ikibazo, dushingiye ku byo mwari mwatubwiye mutwereka ko hari intambwe yatewe.

Ni byo ntabwo Akarere ka Gakenke ushobora gusanga kabaye igicumbi cy’imyanda, ariko ikigaragara ni uko isuku itaraba umuco, imbere y’ingo hari umwanda, inyuma y’ingo hari umwanda, ingo twinjiyemo ni akavuyo”.

Ku bijyanye n'ikibazo cy'ubwiherero hamwe n'abakirarana n'amatungo, Ubuyobozi bw'Akarere buvuga ko bukireba uko bwabikemura ku buryo burambye.
Ku bijyanye n’ikibazo cy’ubwiherero hamwe n’abakirarana n’amatungo, Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bukireba uko bwabikemura ku buryo burambye.

Hon. Barikana yongeraho ko n’ibijyanye n’ubwiherero bikiri ikibazo kuko ahenshi bageze basangaga ari ikibazo kandi hakaba hakiri n’abaturage bakirarana n’amatungo. Imirenge ya Gakenke na Ruli ni yo basanze igerageza ariko na ho ngo inzira aracyari ndende.

Ikibazo cy’isuku nke kandi ngo ntikigaragara ku baturage gusa, kuko mu mirenge intumwa za rubanda zagezemo hari n’aho basangaga abayobozi biganjemo abakuru b’imidugudu bambaye imyenda bigaragara ko idaheruka kumeswa.

Ku bijyanye n'isuku y'abana Ubuyobozi bw'Akarere bwemera ko hakirimo ikibazo gikomeye kuko abana batarashobora gukorerwa isuku ihagije.
Ku bijyanye n’isuku y’abana Ubuyobozi bw’Akarere bwemera ko hakirimo ikibazo gikomeye kuko abana batarashobora gukorerwa isuku ihagije.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias, avuga ko hari ibyakozwe kuko hari urwego abaturage bamaze kugeraho iyo babagereranyije no mu minsi yashize.

Ati “Hari intambwe nto yatewe mu bijyanye n’isuku, nko ku mihanda ibirenge (abatambara inkweto) byaragabanutse si nka cyera. Gusa ariko wareba ku bijyanye n’abana bato, aho ngaho turacyafite ikibazo gikomeye mu bijyanye n’isuku”.

Ku bijyanye n’ikibazo cy’ubwiherero hamwe n’abakirarana n’amatungo, Ubuyobozi bw’Akarere busobanura ko bikirimo ikibazo gusa ngo baracyagerageza uburyo byakemuka burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muragirango se base n’abirirwa mu BIPANGU. Bagomba gushaka inkwi mu bigunda(mu gasozi) , kuvoma mu mibande cg mu gishanga, bakina karere mu biharabuge kuko nta bibuga bagira, kuragira inka, no gushaka ubwatsi bw’inyana, gukura ibijumba iyo byabonetse, none se. Mwabasanze mu kazi, ntimwabasanze mu ishuri cg mu misa.
Mwigira impungenge rero, bizaza, kandi si kera. Nine na twelve bizazana igisubuzo. Muzasubireyo nyuma y’iyi manda murebe. MUZAMBWIRA.

G yanditse ku itariki ya: 27-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka