Gahunda ya ‘Baza MINUBUMWE’ bayitezeho ibisubizo by’ibibazo bamaranye igihe

Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Iguhugu barishimira gahunda yiswe Baza MINUBUMWE, kuko biteze ibisubizo by’ibibazo bamaranye igihe, basiragizwa hirya no hino mu nzego zitandukanye.

Minisitiri Bizimana arimo kumva ibibazo by'abaturage
Minisitiri Bizimana arimo kumva ibibazo by’abaturage

Iyo gahunda yatangijwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mbonera gihugu (MINUBUMWE), ku wa 28 Ukwakira 2022, hagamijwe kwakira abaturage kugira ngo babagezeho ibyifuzo, ibitekerezo, hanasuzumwe ibibazo abantu batandukanye bafite.

Byinshi mu bibazo byagiye bibazwa byiganjemo ibyo mu burezi, ndetse n’imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994, bishakirwa umurongo bigomba gukemukamo.

Abaganiriye na Kigali Today baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu, bayitangarije ko bishimiye uburyo bakiriwe, kandi ko nta kabuza ko ibibazo byabo bizahabwa umurongo.

Athanasie Wankundiye wo mu Karere ka Nyamasheke ari mu kigero cy’imyaka 65 y’amavuko, avuga ko yari afite ikibazo amaranye imyaka irenga ine, kubera ko guhera mu 2017, aho yagiye akigeza hose bamubwiraga ko bazagikurikirana, ariko kugeza n’uyu munsi akaba atarasubizwa, gusa ngo nyuma yo kukigeza kuri MINUBUMWE, atahanye icyizere.

Bishimiye uburyo bashyiriweho na MINUBUMWE bwo kuyigezaho ibibazo byabo nta handi babanje kunyura
Bishimiye uburyo bashyiriweho na MINUBUMWE bwo kuyigezaho ibibazo byabo nta handi babanje kunyura

Yagize ati “Mbere yo kugira ngo nze hano, nabanje kugitura komite ya FARG yo mu mudugudu, mu murenge, ngitura umuyobozi wacu wa AVEGA uhagarariye Akarere ka Nyamasheke, kuva 2017 kugeza ubu ntabwo yigeze abikurikirana. Icyizere ntahanye ni uko abayobozi bakiriye ikibazo cyanjye, bantuje umutima, bambwira ko ikibazo cyanjye bagiye kugikurikirana”.

Canisius Kalinda we yagize ati “Nakiriwe neza muri macye, iki gikorwa gikwiriye guhoraho nibura rimwe mu kwezi, kubera ko mu nzego z’ibanze, niho buriya hakunda kuba ibibazo cyane, ariko iyo uzamutse ukibonanira n’umuyobozi wo hejuru, ikibazo aragikemura. Urumva ko buriya iyi gahunda ibayeho nibura rimwe mu kwezi byaba byiza, kuko uwaba yarapfukiranwe yarabuze uburyo ikibazo cye cyakemuka, yajya aza hano kigakemuka”.

Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr. Jean Damascène Bizimana, avuga ko imwe mu mpamvu yatumye bashyiraho iyi gahunda, ari uko hari amabaruwa y’abantu bagenda bakira, abagaragariza ibibazo bitandukanye, yaba iby’imibereho, iby’amashuri, ubuzima n’ibindi.

Yagize ati “Biba bifite imiterere itandukanye ariko ugasanga hari n’ibihura, bishobora gutangirwa igisubizo hamwe, igisubizo rusange, nk’ikibazo cy’abanyeshuri bagenda bakiga icyiciro cya mbere cya Kaminuza, ntibemererwe gukomeza kubera kudakurikiza amabwiriza, bamwe muri bo ugasanga bakomeje icyiciro cya kabiri babyibwirije, ntibabyumvikaneho na za kaminuza”.

Banyuzwe n'uko bakiriwe
Banyuzwe n’uko bakiriwe

Akomeza agira ati “Ibyo bibazo rero dusanga ibyiza ari ukubikemurira hamwe tukaganira, niyo mpamvu twateguye umunsi nk’uyu, tuzajya tuwugira ngarukakwezi, kugira ngo natwe binadufashe no gusobanura aho tugomba gusobanura amabwiriza ngenderwaho, amategeko, bityo dushobore gukora kandi tunatanga serivisi nziza”.

Abakiriwe muri iyi gahunda bashimiye ko ari inzira nziza yo gukemurirwamo ibibazo, badasiragiye hirya no hino mu nzego z’ibanze.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka