Gahunda ya Bandebereho yatumye ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigabanuka

Bamwe mu baturage bagezweho na gahunda ya Bandebereho, barishimira ko yabafashije gutuma basezerera amakimbirane yahoraga mu miryango yabo, kubera ibyo bigiyemo, byafashije abagize umuryango kumvikana.

Gahunda ya Bandebereho yagize uruhare mu kugabanuka kw'ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Gahunda ya Bandebereho yagize uruhare mu kugabanuka kw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Gahunda ya Bandebereho igamije gukangurira abagabo kugira uruhare mu buzima bw’umugore utwite, ubw’umwana uri munsi y’imyaka itanu, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gukangurira abagabo kugira uruhare mu mirimo itishyurwa.

Ni gahunda yatangijwe n’umuryango w’abagabo biyemeje guteza imbere ihame ry’uburinganire, no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina abagabo babigizemo uruhare (RWAMREC), mu mwaka wa 2013 irangira mu mwaka wa 2015, hakorwa ubushakashatsi bugamije kureba niba harabayeho impinduka mu mwaka wa 2016.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko habayeho impinduka y’igabanuka rya 45% ry’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse binazamura umubare w’abagabo baherekezaga abagore babo kwa muganga igihe batwite.

Mu gushaka kumenya niba koko impinduka zagaragaye mu mwaka wa 2016 zaragumyeho, nyuma y’imyaka itandatu, ni ukuvuga muri 2022, RWAMREC yarongeye ikora ubundi bushakashatsi, bukorerwa mu miryango 1,199 yo mu turere twa Musanze, Nyaruguru, Rwamagana, na Karongi, nabwo bwagaragaje ko impinduka zikiriho, bitanga icyizere ko ari gahunda ihamye.

Rutayisire Fidel avuga ko gahunda ya Bandebereho yahinduye imyumvire y'abagabo batari bacye ku buryo bafatagamo abagore babo
Rutayisire Fidel avuga ko gahunda ya Bandebereho yahinduye imyumvire y’abagabo batari bacye ku buryo bafatagamo abagore babo

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWAMREC, Fidel Rutayisire, avuga ko ibyavuye mu bushakashatsi byagaragaje ko ari gahunda ihamye kuko byongeye kwerekana ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryagabanutse.

Ati “Ubushakashatsi bwagaragaje ko koko izo mpinduka zagaragaye kandi ziracyariho, ku buryo biduha inkuru nziza ko gahunda ya Bandebereho ihamye kandi yagabanyije ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Yazamuye kwitabira kw’abagabo muri gahunda yo guherekeza abagore kwipimisha igihe batwite, kandi ubuzima bw’umubyeyi utwite bwakomeje kuba bwiza, kandi abagabo baracyafite uruhare mu kwitabira imirimo itishyurwa”.

N’ubwo ubushakashatsi buzakomeza bugakorwa no mu tundi turere, RWAMREC ivuga ko bahereye aho ubwa mbere bwakorewe, ibipimo by’inzego zitandukanye zifite ubuzima mu nshingano bigaragaza ko imibare ku bijyanye n’amakimbirane ari mu miryango, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, iri hasi ugereranyije n’ahandi.

Imwe mu miryango yagezweho na gahunda ya Bandebereho, yemeza ko hari aho yavuye habi, n’aho isigaye iri kandi heza, ugereranyije na mbere y’uko bagerwaho n’iyo gahunda.

Umwe mu bagize imiryango y’abagezweho na Bandebereho wo mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze uzwi nka Kigingi, avuga ko mbere umuryango we wahoraga mu makimbirane, ku buryo inzego zose z’ubuyobozi ndetse niz’umutekano zari zimuzi, kubera ko yahoraga afungwa.

Yagize ati “Uku mumbona hano nari indwanyi, narakubitaga, afande ntubizi ko wamfunze, muyobozi w’umurenge ntubizi ko nahoraga iwawe, ariko narihannye meze neza, nta kibazo cy’amakimbirane tukigira mu muryango wacu”.

Biteganyijwe ko ubu bushakashatsi buzakomereza mu turere turimo Burera na Gakenke, bukazagera mu turere twose, hakazatangazwa imibare ihamye yerekana uko ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abagabo baherekeza abagore kwipimisha igihe batwite, abafatanya n’abagore babo mu mirimo itishyurwa, amakimbirane mu miryango, byose uko ihagaze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka