Gahunda y’isanamitima irafasha abarangiza ibihano ku byaha bya Jenoside

Abarangiza ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi baratangaza ko inyigisho bahabwa z’isanamitima zituma babasha kongera kwibona mu muryango Nyarwanda bangije.

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyamiyaga asoza amahugurwa y'abafashamyumvire ku isanamitima
Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyamiyaga asoza amahugurwa y’abafashamyumvire ku isanamitima

Abakoze Jenoside bagafungwa bakarangiza ibihano bavuga ko muri izo nyigisho bahabwa bigishwa akamaro ko kwemera icyaha, no gusaba imbabazi bigatuma babohoka ku mitima yabo kuko ngo n’ubwo baba bararangije ibihano, ahanini bataha bagishengurwa n’ibyo bakoze.

Muri Paruwasi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera na Paruwasi ya Nyamiyaga mu Karere ka Nyanza hamwe mu gahunda z’isanamitima ku bafunguwe barangije ibihano ku byaha bya Jenoside, bavuga ko bakora urugendo rutoroshye ngo bagere ku ntera yo kubohoka.

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyamiyaga muri Diosezi ya Butare Lambert Iraguha avuga ko kuva mu mwaka wa 2017, batangije urugendo rw’isanamitima ruhuriramo abakoze Jenoside bireze bakemera icyaha bafunguwe, ndetse n’abo mu miryango bahemukiye.

Avuga ko mu izo nyigisho abakoze Jenoside bongera kugarura ubumuntu, bakigishwa gukora ibikorwa by’urukundo ku buryo inyigisho zituma babohoka bagatinyuka gusaba imbabazi abo bahemukiye.

Agira ati, “Usanga abakoze Jenoside bagira inyota yo gusaba imbabazi abo bahemukiye kandi bigatanga umusaruro kuko n’abacitse ku icumu usanga bari bahangayikishijwe no kubana n’abantu babahemukiye bakeka ko bashobora kongera kubagirira nabi”.

Avuga ko urugendo rw’isanamitima rwatumye abahemutse bagira imbaraga zo kuvuga ibyo bakoze, abarokotse Jenoside na bo bagira imbaraga barababarira kandi n’imitima yabo iraruhuka kubera kubona uwabiciye abasaba imbabazi imbona nkubone.

Isanamitima, urugendo rukomeye ku mpande zose

Padiri Iraguha avuga ko urugendo rw’isanamitima kurutangira no kugera ku ntego yarwo biba bikomeye haba ku bakoze Jenoside haba no ku ruhande rw’abarokotse Jenoside.

Avuga ko ku mpande zombi hari hakigaragara urwikekwe, ariko inyigisho zibafasha kubohoka basangira kubaka ubumwe no kubaka ubunyarwanda ku buryo byatanze umusaruro aho ubu bafite ibikorwa byo kwiteza imbere bahuriyeho nta rwikekwe”.

Abarangije icyiciro cya mbere cy'isanamitima muri Paruwasi ya Nyamiyaga
Abarangije icyiciro cya mbere cy’isanamitima muri Paruwasi ya Nyamiyaga

Avuga ko iyo urugendo rugitangira usanga abakoze Jenoside bibaza uko bizagenda igihe bazaba bahuye n’abo bahemukiye, mu gihe abarokotse Jenoside na bo usanga bibaza ukuntu bazahura n’ababiciye imiryango.

Nshamihigo ni umwe mu bagabye igitero cyo kwica mushiki wa Kamanayo Emmanuel. Nshamihigo yarafunzwe arafungwa arangije ibihano agaruka mu muryango Nyarwanda.

Nshamihigo yatangiye urugendo rw’isanamitima none ubu abanye neza n’abandi baturage by’umwihariko umuryango wa Kamanayo yahemukiye.

Agira ati, “Nakiriwe neza ntangira urugendo rw’isanamitima twatangiye turi abakoze Jenoside 30 n’abacitse ku icumu 90, baduhaye imbabazi tubanye neza nta kibazo dufite ibikorwa duhuriramo, urwikekwe rwararangiye twatangiye twishishanya ariko ubu nta kibazo”.

Ati “Tuba mu itsinda kandi Perezida wacu ni uwacitse ku icumu, njyewe ndi umubitsi urumva ko nta kibazo twese turumvikana kandi dukorera hamwe, icyiciro cya mbere cyararangiye ubu hatangiye icyiciro cya kabiri cy’abantu basaga 200 ubu abakoze Jenoside ni twe turi kwigabanya mu matsinda tukajya no gushishikariza bagenzi bacu ibyiza byo kwirega no kwemera icyaha ugasaba imbabazi”.

Urugendo rw’isanamitima runabohora abacitse ku icumu rya Jenoside

Kamanayo Emmanuel wari umukarani (umwanditsi) kuri Paruwasi ya Nyamiyaga mu 1994 yahunganye n’umuryango we bajyana i Burundi asiga mushiki we wari wubatse abanye neza n’abaturanyi batahigwaga muri Jenoside yizeye ko we batazamugirira nabi.

Padiri Ubald ni umwe mu bafasha cyane gutanga inyigisho z'isanamitima
Padiri Ubald ni umwe mu bafasha cyane gutanga inyigisho z’isanamitima

Kamanayo amaze kurenga bateye urugo rwa mushiki we umugabo we n’abana batandatu bose barabica, aho Kamanayo agarukiye asanga nta n’uwo kubara inkuru, bimutera ibikomere, ariko ubu ari mu bacitse ku icumu bo muri Paruwasi ya Nyamiyaga bafashe iya mbere mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge.

Kamanayo avuga ko abifashijwemo n’inyigisho bahabwaga n’Umuryango Justice et Paix ndetse no kuganira kenshi n’abihaye Imana yahisemo gutangira urugendo rw’isanamitima ariko bagenzi be ntibabyumve neza.

Kamanayo yahisemo gutanga imbabazi bwa mbere kugira ngo n’abandi bamurebereho kuko yumvaga ku mutima we kugira impuhwe no kumva abakoze ibyaha bifite akamaro ku mpande zombi.

Agira ati, “Nahamagaye bagenzi banjye bacitse ku icumu ndababwira nti dore nababariye abampemukiye batwaye ubutunzi bakanyicira n’imiryango, namwe mubahe imbabazi kuko ubwo basabye imbabazi ntabwo bakiri ibisimba”.

Ntambara wishe Mukarumanzi ntahwane yakiriwe ate mu muryango?

Urugendo rw’isanamitima rwatumye abakoze Jenoside n’abacitse ku icumu rya Jenoside bongera kubana bomorana ibikomere kandi bafatanya kubaka ubumwe n’ubwiyunge bubereye bose kandi banafatanya mu rugamba rw’iterambere muri rusange.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Umumwe n'Ubwiyunge, Fidele Ndayisaba (hagati) yitabiriye umuhango wo gusoza icyiciro cya mbere cy'abagera ku 120 basoje urugendo rw'isanamitima
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Umumwe n’Ubwiyunge, Fidele Ndayisaba (hagati) yitabiriye umuhango wo gusoza icyiciro cya mbere cy’abagera ku 120 basoje urugendo rw’isanamitima

Mu Ntara y’i burasirazuba muri Paruwasi ya Nyamata mu karere ka Bugesera ni hamwe mu hatangirijwe gahunda y’isanamitima, kandi benshi mu bacitse ku icumu rya Jenoside n’ababahemukiye bongeye kwiyunga, kandi babanye neza ariko ntibyari byoroshye.

Ntambara wari umuporisi wa Komini mu 1994, yagize uruhare mu kwica Abatutsi bari barahungiye kuri Komini Kanzenze n’abahungiye i Ntarama, n’abari bahungiye ku kuri Paruwasi ya Nyamata.

Ntambara yanahigaga Abatutsi kugeza igihe izari ingabo za RPA Inkotanyi zabohoraga Bugesera agahungira muri Repuburika Iharanira demokarasi ya Congo (DRC), aho yatahutse ava mu mashyamba mu 2002.

Ntambara atahutse yanyuze mu ngando i Mutobo, maze ahigira ibijyanye n’imyitwarire muri Sosiyete by’umwihariko ku bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ntambara yakatiwe n’inkiko Gacaca igihano cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro TIG yarangije muri 2005, maze atangira gufashwa ku bijyanye n’isanamitima kuri Paruwasi ya Nyamata, kugeza igihe atangiriye urugendo rwo gusaba imbabazi.

Bakora n'imishinga yo korora bakajya baziturirana
Bakora n’imishinga yo korora bakajya baziturirana

Ntambara yishe Mukakamanzi Claudette amusiga azi ko yapfuye, yaje gutungurwa no kongera guhura nawe atahutse, nyuma y’inyigisho z’isanamitima yagombaga kujya kumusaba imbabazi, urugendo rutamworoheye.

Agira ati, “Yampaye imbabazi nzimusabye inshuro zirindwi byarangoye cyane kuko njyaga iwe akampururiza abaturage ngo namuteye, ntanyakire mu nzu, ku nshuro ya karindwi nibwo najyanye n’umugore wanjye tujya kumusaba imbabazi nibwo yazimpaye”.

Uko Mukarumanzi yababariye Ntambara

Mukarumazi Claudette w’imyaka 38 utuye mu karere ka Bugesera ntibyamworoheye ngo abashe kubabarira Ntambara, kuko yamufataga nk’umugome igihe cyose amubonye ku buryo yumvaga adakeneye no kumubona.

Agira ati, “Yazaga iwanjye nkamuhururirza kuko yarambabaje cyane yaranyishe ansiga azi ko napfuye, mfite ibikomere yanteye anshinga imbunda, yaranyishe ariko aranyica neza”.

Mukarumanzi amaze gutanga imbabazi ibyo yakorewe na Ntambara byose byabaye amateka amwomora igikomere gikomeye yari yaratewe na we, ubu babanye neza barasangira barakorana mu bikorwa bibahurije mu Itsinda Abubatsi b’amahoro baratanga amahoro, ubuzima burakomeje icyizere cyo kubaho ni cyose.

Agira ati, “Naramubabariye ndetse mubyara muri Batisimu nanjye ndabohoka nsubira mu Kiliziya, mbatirisha n’abana, nagiyeyeyo turasangira, ariko ngiye kubatirisha abana abo mu muryango wanjye banze ko Ntambara aza mbabwira ko aho kugira ngo areke kuza bo babyihorera”.

“Ntambara yaraje ubukwe burataha turasangira, ubu mbanye nawe neza bimwe bizira amafefeko ntabwo ari amafefeko ariko niwe muntu tubanye neza turasurana turabana neza nta kibazo”.

Nyuma yo guhabwa imbazi Ntambara yarabohotse, ariyakira ubu ni umuntu nk’abandi abanye neza n’abo yahemukiye muri Jenoside yemwe na Mukakamanzi yishe ntapfe.

Agira ati, Umutima wanjye warabohotse, uzi gusaba umuntu imbabazi akaziguha, ubu iyo arwaye ndamusura, abana banjye bajya iwe, n’abe bakaza iwanjye, nta kibazo na kimwe dufitanye, nshimira abaduhaye ibiganiro by’isanamitima byadufashije”.

Kugeza ubu gahunda y’isanamitima ikubiyemo ibiganiro bya ‘Ndi ‘Umunyarwanda” no kubaka ubumwe imaze kubumbira hamwe abacitse ku icumu rya Jenoside n’ababahemukiye mu matsinda asaga 10 muri Paruwasi Gaturika ya Nyamata, n’abiri muri Paruwasi ya Nyamiyaga.

Bakora n'imishinga y'ubworozi bw'amafi aha bari gucukura icyuzi
Bakora n’imishinga y’ubworozi bw’amafi aha bari gucukura icyuzi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka