Gahunda nzamurabushobozi hari abayifashe nk’igihano
Bamwe mu barimu bigisha mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu y’amashuri abanza bitabiriye ‘Gahunda Nzamurabushobozi’ yakozwe mu biruhuko, baravuga ko iyi gahunda bayifashe nk’igihano bahawe cyo kuba barigishije abana bagatsindwa.
Mu biruhuko binini by’umwaka w’amashuri wa 2023-2024, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwamenyesheje ababyeyi bose bafite abana biga mu mwaka wa mbere, uwa kabiri, n’uwa gatatu w’amashuri abanza mu mashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano, batashoboye kwimuka muri uwo mwaka w’amashuri ko hari gahunda nzamurabushobozi yabateganyirijwe.
Iyo gahunda yakozwe kuva tariki ya 29 Nyakanga kugeza tariki ya 30 Kanama 2024, ababyeyi bakaba barasabwa kohereza abana bose batsinzwe kugira ngo bafashwe gusubirirwamo amwe mu masomo, harimo Ikinyarwanda, Icyingereza ndetse n’Imibare.
Abarimu bigisha ayo masomo mu bigo byose bya Leta ndetse n’ibifatanya na yo ku bw’amasezerano, na bo basabwaga gusubira ku mashuri gufasha abo bana bakabasubiriramo amasomo, kugira ngo barebe ko bakwimukira mu myaka ikurikiyeho.
Abarimu bitabiriye iyi gahunda, bavuga ko ubwayo ari nziza kuko yari igamije kuzamura ubumenyi bw’abana, ariko bakavuga ko insimburamubyizi bagenewe ari nke, ku buryo hari n’abadatinya kuvuga ko ari nk’igihano bahawe cy’uko bigishije abana bagatsindwa.
Yezashimwe Georgine, yigisha mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza ku rwunge rw’Amashuri rwa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru.
Avuga ko kuri iri shuri abarimu batanu ari bo bagombaga kwitabira iyi gahunda, kandi bose bakaba baritabiriye.
Ati “Abarimu twese twari duhari. Iyo urebye ubona nta na facilitation yari ihari, mbese ku buryo abarimu benshi babifataga nk’igihano bahawe kuko bigishije abana bagatsindwa. Umuntu w’umuhinzi arakorera 1,500 ku munsi hano mu cyaro, kandi uzi ko hari n’ikiruhuko tugenerwa n’amategeko, noneho ukabona umwarimu aragenerwa amafaranga 600 ku munsi, ubwo ahwanye n’ibihumbi 20 ku kwezi, iyo urebye usanga rwose nta kintu cyari kirimo”.
Servilien Bizimana, we ashinzwe amasomo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kagugu mu Mujyi wa Kigali. Na we avuga ko n’ubwo iyi gahunda ari nziza, ariko abarimu bo batigze batekerezwaho uko bikwiye, kuko insimburamubyizi bagenerwaga ari nke cyane.
Ati “Amafaranga ntiyari ahagije kubera ko ibihumbi 20 ukwezi kose umwarimu azinduka mu gitondo kandi azi ko bagenzi be bari mu biruhuko, ntabwo insimburamubyizi iba ihagije, nta n’ubwo twabyita insimburamubyizi, twabyita itike kandi na yo ntiyaba ihagije”.
N’ubwo bimeze bityo ariko, aba barium bavuga ko batacitse integer bakomeje kwigisha abana uko bikwiye, ndetse ngo gahunda ikaba yaratanze umusaruro kuko abenshi mu bitabiriye iyi gahunda babashije kwimukira mu myaka yisumbuyeho.
Yezashimwe ati “Twarazaga kuko akazi ni akazi, ntabwo wakwanga akazi kuko ejo cyangwa ejobumdi hari aho umuntu aba azagaruriza. Kandi tuzashyiramo imbaraga umwaka utaha abana ntabwo bazatsindwa”.
Nanone ariko wumvise ibyo uyu mwarimu avuga, watekereza ko noneho mumwaka utaha abarimu bazajya batanga amanita menshi ku bana kugura ngo hatazagira utsindwa bigasaba mwarimu kuzagaruka kumwigisha mu kiruhuko.
Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’Urwego rw’igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze kuri iyi gahunda ndetse n’umusaruro yaba yaratanze ku rwego rw’Igihugu ariko ntibyadukundira.
Kuva ku wa gatanu tariki 06 Nzeri 2024, Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana, yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today ko bagikusanya za raporo, amwizeza kuzatanga amakuru ku wa Mbere tariki 09 Nzeri 2024, arikokugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru uyu muyobozi yari atarabasha kwitaba telefoni ye igendanwa.
Ku mashuri twabashije kuganira na yo, batugaragarije ko iyi gahunda nzamurabushobozi yitabiriwe, kuko nko ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, hagombaga kwitabira abana 286, ariko ababashije kuza ari benshi bari 242.
Yezakuzwe akagaragaza ko ababarirwa hagati ya 85% na 90% by’abitabiriye iyi gahunda babashije kwimuka.
Naho ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kagugu mu Mujyi wa Kigali, abanyeshuri bagombaga kwitabira iyi gahunda bari 827, ariko ababashije kuza ari benshi bakaba bari 564.
Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko mu banyeshuri bitabiriye iyi gahunda, 71 gusa ari bo bingeye gusibira mu myaka barimo, kuko batabashije gutsinda ibizamini byatanzwe.
Abarimu twaganiriye, bagaragaza ko abanyeshuri batitabiriye ahanini byaturutse ku babyeyi batumvaga uburyo abana biga mu gihe abandi bari mu biruhuko, ariko hakaba n’abashobora kuba barahuye n’imbogamizi yo guturukakure bajya ku mashuri.
Yezashimwe ati “Inshuro nyinshi hari igihe natumizagaho abana, bakambwira ngo bazaza mu kwa Cyenda amashuri yatangiye, ngo ni ko ababyeyi bababwiye.
Ku rundi ruhande ariko hari abarimu n’ababyeyi bashima iyi gahunda
Baba abarimu ndetse n’ababyeyi twaganiriye, bagaragaje ko iyi gahunda ari nziza, kuko yatumye abana batadindirira mu myaka bigagamo, ngo leta ikomeze kubatangaho amafaranga barium mwaka umwe.
Umubyeyi wo muri Kinyinya mu Mujyi wa Kigali, yagize ati “Iyi gahunda ni nziza kuko utuma umwana atadindira, kandi n’abadindiye bakimuka Leta idakomeje gutakaza amafaranga ku mwana umwe mu mwaka umwe.
Ku ruhande rw’abarimu, Bizimana Servilien ushinzwe amasomo kuri GS Kagugu, agaragaza ko iyi gahunda ari nziza, ariko ko yagakwiye gukorwa mu bihe bisanzwe by’amasomo, bitagombeye gutegereza mu biruhuko.
Ati “Mu busanzwe gahunda ni nziza, ariko yakabaye nziza kurushaho ihujwe n’iminsi isanzwe yo kwiga, abarezi bagashyira imbaraga mu gufasha umwana mu bihe bisanzwe byo kwiga kuko ukwezi kumwe ko mu biruhuko ntiguhagije. Byagabanya n’umutwaro kuri Leta, iyi nsimburamubyizi ntibeho”.
Naho Yezashimwe we ati “Ariko ubutaha bagakwiye kugenera mwarimu ikintu gifatika kuko ni ikiruhuko cyacu baba bafashe. Ni umusanzu twahaye Leta, ariko ubutaha bazongere icyo bagenera mwarimu”.
Ku bijyanye no kuruhuka k’umwana, abarimu bagaragaza ko nta kibazo iyi gahunda yahungabanyije ku biruhuko by’abana, kuko babonaga umwanya uhagije wo gukina, na cyane ko baheraga saa tatu za mugitondo biga bakageza 12h00.
Icyakora ku rundi ruhande, aba barimu bakavuga ko hatabura abana bakurikiraga amasomo bumva batabishaka, ndetse hakaba n’abandi babifataga nk’ibihano na bo bahawe kuko batsinzwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|