Gahunda ni ukuvuduka - Umuyobozi wa FPR i Gisagara

Jérôme Rutaburingoga, umuyobozi w’Akarere ka Gisagara ari na we watorewe kuyobora umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gisagara ku itariki 18 Mutarama 2025, yabwiye inteko yamutoye ko gahunda ari ukuvuduka.

Jérôme Rutaburingoga watorewe kuyobora FPR muri Gisagara
Jérôme Rutaburingoga watorewe kuyobora FPR muri Gisagara

Mu ijambo rye yashimye abongeye kumugirira icyizere, kimwe na bagenzi be bazafatanya mu kuyobora umuryango na bo batowe muri Gisagara, maze ababwira ko bafatanyije, bazakora ibidashobokera abandi, kandi ko bazabigezwaho no kongera umuvuduko ubaganisha mu bukire.

Yagize ati "Turashima abanyamuryango batugiriye icyizere. Amajwi yabo bayaduhaye kugira ngo tubakorere. Tugomba kubakorera rero tukazasoza manda hari aho bageze mu iterambere n’imibereho myiza."

Yakomeje avuga ko hari aho bari bageze mu iterambere, kandi ko bagomba kuhahera noneho bakavuduka bagana ubukire.

Ati "Aho turi ni urugero rw’ibishoboka ko n’ibyisumbuye dushobora kubigeraho. Imibare irahari, ibipimo birahari, hasigaye kuvuduka."

Komite yatowe
Komite yatowe

Yunzemo ati "Mbere ntitwihutaga kuko twari tumeze nk’abatazi aho bavuye n’aho bari, ariko uyu munsi twamaze gufata inzira cyangwa intambwe ku buryo umuvuduko ushobora koroha kurusha uko byari byifashe mu myaka irindwi ishize. Aho twagenze rero imyaka irindwi ubu noneho dushobora kuhagenda imyaka itatu kubera ko imyumvire, ubushake n’ubufatanye byiyongereye."

Abari mu nteko itora bavuga ko bongeye gutora Rutaburingoga, kuko biteze ko azabafasha kugera ku iterambere.

Uwitwa Emmanuel Ndayishimye yagize ati "Rutaburingoga muri manda irangiye yakoze byinshi. Twiteze ko azatugeza ku byiza kurushaho."

Mu byo Abanyagisagara bashima bagejejweho n’ubuyobozi bafite kuri ubu, harimo gahunda y’Inka kuri buri muryango, yatangijwe iwabo nyuma y’uko ibarura rusange ryo mu mwaka wa 2022 ryagaragaje ko abahinzi bonyine ari 86.4%.

Abantu bose bashishikarizwa kuzorora badategereje gahunda ya Girinka, kugira ngo babashe kubona ifumbire ihagije, bityo bahinge, beze, banasagurire amasoko, hanyuma babashe kugera no ku iterambere.

Iyi gahunda igamije rero gufasha abatuye i Gisagara kugera ku bukire "Guhera ku nka bakabasha kwigurira amagare, hanyuma za moto, imodoka,..." nk’uko bihora bivugwa na Jérôme Rutaburingoga, ashingiye ku ntego bihaye kugenderaho ivuga ko Akarere kabo ari "Urugero rw’ibishoboka".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka