Gahini: Hateguwe urugendo nyobokamana ruzitabirwa n’ibyamamare

I Gahini mu Ntara y’Uburasirazuba hateguwe urugendo nyobokamana rwiswe ‘Gahini Revival Trip’, rugamije kumenyekanisha amateka y’ubukirisitu ndetse no kwigira ku birango by’ubukirisitu bihari mu rwego rwo gukomeza urugendo rugana mu ijuru.

I Gahini hateguwe urugendo nyobokamana
I Gahini hateguwe urugendo nyobokamana

Ni urugendo rugamije guha abakirisitu bazaturuka hirya no hino gusabana, gusenga ndetse no kwidagadura bishingiye ku ndangagaciro za gikirisitu.

Uru rugendo ruteganyijwe tariki ya 10Nzeri muri uyu mwaka wa 2022, rukazatangira kuva mu gitondo kugeza ku mugoroba.

Abateguye uru rugendo bavuga ko rugamije kuzana ubumwe bw’abakirisitu baturutse mu matorero atandukanye binyuze muri uru rugendo.

Umuyobozi wa Sion Tours, yateguye uru rugendo Jimmy Frederic, avuga ko uru rugendo barutekereje nyuma yo kubona ko hakenewe ingendo nyobokamana z’imbere mu gihugu, kuko hari ahantu henshi hafite amateka abumbatiye byinshi by’ubukirisitu muri iki gihe, yatuma abantu bakomeza gukomera mu nzira y’agakiza.

Yavuze kandi ko izi ngendo bazitezeho guteza imbere ubumwe mu bakirisitu, cyane ko biteze ko bazaba baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu bazajya bitabira.

Yakomeje asaba ko abantu batangira kwiyandikisha vuba bishoboka, mu rwego rwo kugira ngo uru rugendo ruzagende neza.

Abazitabira uru rugendo bazatambagizwa ibice bitandukanye birimo urukuta rw’ibitangaza, ingoro y’igihango n’ibindi.

Uyu kandi ngo ni umwanya wo gusenga byimbitse, gusabana, gufata amafoto y’urwibutso ndetse no gutaramira Imana.

Abiyandikishije kandi bazaba bemerewe guhabwa uburyo bwo kugenda no kugaruka kuva i Kigali kugera i Gahini no kugaruka, ifunguro rya mu gitondo na saa sita, ibinyobwa, umusanzu wo gushyigikira Gahini, amafoto, kumenyana n’abandi no guhana aderesi, gutaramana n’abanya Gahini n’ibindi.

Kwiyandikisha biri gukorerwa kuri www.siontours.org cyangwa www.ishema.rw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka