Gahanga: Urubyiruko rwiyemeje gusigasira amahoro u Rwanda rumaze imyaka 30 rufite

Abitabiriye Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, barebeye hamwe ibyakozwe n’urubyiruko mu mwaka wa 2023-2024, bishimira ibyagezweho, bareba n’aho bagize intege nke, bafata ingamba zo kubikosora kugira ngo ibindi biyemeza mu mwaka utaha bizagende neza.

Ni igikorwa ngarukamwaka bategura mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari utangira mu kwa Karindwi kugeza mu kwa Gatandatu k’umwaka ukurikiyeho.

Muri uyu mwaka wa 2023-2024 urimo kugana ku musozo, bari bafite imihigo 27 biyemeje kwesa, imihigo 26 muri yo ikaba yareshejwe, umuhigo umwe usigaye wo gushakira ibyangombwa amakoperative y’urubyiruko na wo bakizeza ko uzeswa muri uku kwezi kwa Gatandatu 2024.

Ibikorwa byinshi bakoze ni iby’imiganda nko gusana amazu y’abatishoboye no kububakira ubwiherero, n’imirima y’igikoni mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, ndetse no kuremera abatishoboye.

Nubwo ibyo bikorwa byose babikoze, ariko hari imbogamizi bahuye na zo, zirimo kuba hari abayobozi batowe ariko badakora ibyo batorewe. Bamwe mu batowe batakoze nk’uko byari byitezwe, basobanura ko byatewe no kudahabwa amahugurwa ngo bamenye ibiri mu nshingano zabo.

Indi mbogamizi ni ukudakora cyangwa se kutandika raporo y’ibikorwa byakozwe, ibyo bakaba biyemeje kubikosora.

Ngo haracyari n’ikibazo cy’ubwitabire usanga butari ku rwego rwo hejuru mu bikorwa bimwe na bimwe, abari mu nteko rusange bakaba biyemeje kugira uruhare mu gukangurira bagenzi babo kujya bitabira bene ibyo bikorwa n’inama zitandukanye.
Urwo rubyiruko rwavuze kandi ko nk’uko umwaka mushya ugiye gutangira mu kwa karindwi, bawutangirana n’Umukuru w’Igihugu uzatorwa, ngo birabasaba kongera ingufu mu byo bakora kugira ngo bazafatanye na we kurushaho guteza u Rwanda imbere.

Baganirijwe ku rugendo rw’imyaka 30 mu kubaka amahoro

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Emmanuel Rutubuka, yabaganirije ku mateka y’u Rwanda rwo hambere, abereka aho rwavuye n’aho rugeze ubu mu iterambere.

Yaberetse ko muri rusange mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na mbere yaho, u Rwanda rwahoraga mu bibazo by’ubukene, intambara, amacakubiri, ariko ubu rukaba rumaze imyaka 30 rutekanye, kandi rutera imbere ku buryo bugaragara.

Yagaragaje ko abagize uruhare mu kubaka amahoro u Rwanda rufite bamwe barimo bagana mu zabukuru, abakiri urubyiruko bakaba bafite inshingano zo gukomeza gusigasira ibyagezweho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahanga, Emmanuel Rutubuka, yabaganirije ku mateka yo hambere, abereka ko aho u Rwanda rugeze hashimishije, ko nk'urubyiruko ari bo bafite uruhare runini mu kugena ahazaza h'u Rwanda
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Emmanuel Rutubuka, yabaganirije ku mateka yo hambere, abereka ko aho u Rwanda rugeze hashimishije, ko nk’urubyiruko ari bo bafite uruhare runini mu kugena ahazaza h’u Rwanda

Yagize ati “Ko tumaze imyaka 30 duharanira aya mahoro, wowe urakora iki ngo u Rwanda ruyagumane? Ko twebwe tubyina tuvamo, mwebwe muhagaze mute kugira ngo murinde amahoro yanyu n’ay’abo muzabyara, kugira ngo Igihugu gikomeze gitere imbere? Uyu munsi dufite Igihugu gikomeye, gihagaze neza mu ruhando mpuzamahanga, ariko ntabwo byikoze, ahubwo bikorwa n’urubyiruko nkamwe. Mwebwe uruhare rwanyu ni uruhe?”

Yifashishije urugero rw’ibihugu nka Somalia n’u Burundi byigeze gukomera ndetse bifite umutekano n’iterambere, ariko habaho imiyoborere mibi, amacakubiri no kwirara, ibyo bihugu bisubira inyuma.

Yabasabye kwirinda ababazanamo amacakubiri, abereka ko niba amahoro bayakeneye, bakwiye gutekereza uko bayarinda, kandi ko imyaka bagezemo ari imyaka myiza yo gukora, bakaba ingirakamaro kuri bo ubwabo, ku miryango yabo no ku Gihugu, kuruta uko bakwiyicarira gusa bagakomeza gutungwa n’ababyeyi babo.

Yanabasabye kudasuzugura ubushobozi buke bafite, ahubwo abereka uko babuheraho bakabubyaza umusaruro.

Baganirijwe no ku matora y’Abadepite n’ay’Umukuru w’Igihugu, dore ko bamwe mu rubyiruko ari ubwa mbere bazaba bayitabiriye, basobanurirwa ko gutora ingirakamaro ari byo bizafasha Igihugu gukomeza mu murongo mwiza w’iterambere n’amahoro.

Urwo rubyiruko na rwo twatahanye ingamba zirimo gukomeza kurinda ibyagezweho no gukora ibitaragerwaho, biyemeza kandi kwirinda amacakubiri.

Tuyishime Justin, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Murenge wa Gahanga, yagize ati “Nubwo ibyo batubwira abenshi mu rubyiruko tutari turiho mu myaka yo hambere ngo tubyirebere, ariko amaso araduha. Isomo dukuramo nk’urubyiruko ni uko tutagomba kwirara, ahubwo dukwiye gukomeza gushyira hamwe, tukunga ubumwe.”

Tuyishime Justin, Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko mu Murenge wa Gahanga, yagaragaje ko nk'urubyiruko bishimira aho Igihugu kigeze, bakaba biteguye kurinda ibyagezweho
Tuyishime Justin, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Murenge wa Gahanga, yagaragaje ko nk’urubyiruko bishimira aho Igihugu kigeze, bakaba biteguye kurinda ibyagezweho

Yongeyeho ati “Urubyiruko dukwiye kwirinda no kwamagana abasebya Igihugu, ahubwo tukumva inama duhabwa n’ubuyobozi ndetse n’ababyeyi.”

Anita Uwingeneye, we yagize ati “Jyewe mu byo nishimira muri iyi myaka 30 ni uko twabashije kwimakaza ihame rya Ndi Umunyarwanda, ibindi ni ibikorwa remezo biboneka hirya no hino byaba amashuri, amavuriro, imihanda ituma aho ushaka kujya uhagera vuba, n’ibindi byinshi bitandukanye.”

“Urubyiruko dufite umukoro wo kurinda ibyagezweho. Niba hari ibyubatswe ariko ntitubirinde, twakwisanga twasubiye ahantu hatari heza. Niba ari ibikorwa remezo tukirinda icyabyangiza, bikaba byasenyuka kandi byarubatswe. Ikindi ni uko tugomba kwigira ku batubanjirije bakoze neza, natwe tukazakora neza kurushaho.”

Anita Uwingeneye yahamagariye urubyiruko kwigira ku bababanjirije bakoze neza
Anita Uwingeneye yahamagariye urubyiruko kwigira ku bababanjirije bakoze neza

Umurenge wa Gahanga ni umwe mu Mirenge y’Umujyi wa Kigali irimo yihuta cyane mu iterambere cyane cyane mu bijyanye n’ibikorwa remezo nk’inganda, inzu zo guturamo n’izindi zitandukanye, bikaba biri mu bitanga akazi ku biganjemo urubyiruko.

Urubyiruko rwasabwe gukura amaboko mu mifuka rugakora kuko amahirwe menshi arukikije, dore ko abari muri iyo nteko rusange ikimara gusozwa, hari uruganda rukorera muri uwo Murenge rwabamenyesheje ko rushaka gutanga akazi ku rubyiruko rusaga 200.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka