GAERG yiyemeje kugira uruhare mu kubaka umuryango utekanye

Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri muri kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (GAERG), batangije urubuga rugamije gushaka icyakorwa ngo haboneke umuryango utekanye.

Byari byitabiriwe n'abanyamuryango ba GAERG
Byari byitabiriwe n’abanyamuryango ba GAERG

Ni mu gikorwa bise ‘urubuga rutekanye, rwiza kandi ruzima’ aho babasha kuganira ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, n’uburyo bakwiye kubaka imiryango yabo kugira ngo harebwe ingamba zafatwa, kugira ngo bagire ingo nziza kuko bigaragara ko ikibazo cy’ubuzima bwo mutwe kiza imbere mu bintu birimo gusenya ingo muri iki gihe.

Ni muri urwo rwego tariki 18 Ugushyingo 2022, GAERG n’abanyamuryango bayo by’umwihariko abagore, bahuye baraganira, bareba aho bageze biyubaka, harebwa imbogamizi zikiriho, n’abahanga mu byo mu buzima bwo mu mutwe, kugira ngo babafashe kumenya icyatuma ubuzima bwo mu mutwe buhungabana, hafatwe n’ingamba z’ikigomba gukorwa, kuko buri wese afite ahantu heza hashobora kumugusha neza.

Benigne Dushime ni umwana wavutse ku mubyeyi warokotse Jenoside. Avuga ko hari igihe kigera ugasanga umubyeyi ntameze neza kubera ingaruka z’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo bishobora kugira ingaruka ku muryango.

Ati “Udafite amahoro ntabwo ayatanga, ababyeyi bagizweho ingaruka na Jenoside rimwe na rimwe ugasanga afite ibikomere ku mubiri cyangwa ku mutima, iyo atagize amahirwe ngo agire ubufasha ahabwa akire, no mu mikorere ye, mu mirerere y’abana be biragorana, ugasanga ahorana agahinda. Icyo nshaka kuvuga, ni uko hari ibibazo ababyeyi barokotse Jenoside bafite, igihe batabonye uburyo babikiza, bibangamira imikorere y’umuryango, cyane cyane ibyishimo mu rugo”.

Bamwe mu babyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko ibikomere batewe n'amateka yayo bikibagiraho ingaruka zitandukanye
Bamwe mu babyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko ibikomere batewe n’amateka yayo bikibagiraho ingaruka zitandukanye

Bamwe mu babyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko ibikomere yabateye yaba ku mubiri cyangwa imbere, hari ingaruka nyinshi bishobora kugira ku muryango.

Illuminée Dusabemariya, avuga ko ibikomere bagize bituruka kuri Jenoside bitoroshye, ku buryo hari igihe bigaruka bikagira ingaruka ku bo babyaye, gusa ngo bafite inshingano zikomeye mu kubaka umuryango.

Ati “Iyo turebye ibibazo biri mu muryango, tukareba uburemere bifite, navuga ko ari urundi rugendo dusa nk’aho dutangiye, kuko niba ubwacu tugomba guhura, tukaba twaganira, bimwe bikuremereye ntubigumane wenyine, ukamera nk’aho nawe usubiye mu buzima, noneho nawe ukabona uko ubutanga, ni cyo turimo kwiyubakamo, kugira ngo turebe ko twakiranuka n’ibyo bibazo, ejo hacu n’abana habe heza”.

Umuyobozi wa GAERG, Jean Pierre Nkuranga, avuga ko bibanze cyane ku ruhare rw’umugore mu kubaka umuryango muzima, ushobora kurenga kubaho neza n’ubwo waba ufite ibikomere.

Ati “Ubushakashatsi bwerekana ko nko mu barokotse 35% bafite ikibazo cy’ihungabana, ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, wasangaga hatari hariho imbaraga n’ingamba zo kugira ngo duhangane n’icyo kibazo. Uyu munsi rero twatangiriye ku bagore kugira ngo twubake izo mbaraga, turebe icyo twakora, kuko twasanze ko uko iminsi igenda ishira, niko abantu bamwe bagenda barwara, abana ugasanga bagize ibibazo”.

Radegonde Ndejuru na Minisitiri Bayisenge bari mu bitabiriye ibyo biganiro
Radegonde Ndejuru na Minisitiri Bayisenge bari mu bitabiriye ibyo biganiro

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Jeannette Bayisenge, avuga ko ikibazo cy’amakimbirane mu miryango gihangayikishije kuko kiba intandaro y’ibindi byinshi.

Ati “Niba mu rugo hari amakimbirane ntuzumva ushaka gutaha, niho tuzabona abahungiye mu kabari, abana bataye ishuri, abana bagiye mu muhanda, abana bagwingiye, ababyeyi ntibazashyira hamwe ngo bakore, biraganisha no ku bukene, amakimbirane ashamikiyeho ibibazo byinshi umuryango wacu urimo guhura na byo. Kuyarwanya ni urufunguzo rwo kongera kubaka wa muryango ushoboye kandi utekanye twifuza kubaka nk’Igihugu”.

Imibare igaragaza ko mu bantu barokotse Jenoside 35% bagaragayeho ikibazo cy’ihungabana, abagera kuri 88% ni ab’igitsina gore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nkatwe bo mucyaro depression irakabije ,twe nizi nama ntitumenya aho zibera,nkubu maze 7ans ndangije kaminuza niishyuriwe na FARG.njya mu bizamini nka bitsinda ngo ntitugeze muri interview ufite kivugira uri inyuma yanjye kure nkabona niwe bashyize mu mwanya,ukareba iherezo ryawe ukaribura ,harya ubwo depression wayibura?mutwegere mu cyaro turi benshi,twabuze aho twisanga.twebwe ho hano ntitunazi niba niyo GAERG ibaho.tugumaho gutyo n’ibibazo ukabura nuwo wakwirekurira ngo umubwire ,n’uwo mugabo mubana aba iyo udafite icyo gukora aba akureberaho ntashobora no kukwegera nibura ngo akuganirize aba abona ntagitekerezo namba wamuha.ubwo mukibanira nkabataziranye.umva ubwo buzima mutwegere mu ntara turi benshi.

Mukandabazi clementine yanditse ku itariki ya: 22-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka