Gabon na Togo byabaye abanyamuryango bashya ba Commonwealth

Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Commonwealth, yemeje ko Gabon na Togo byinjira muri uwo muryango, bikaba byatumye ibihugu biwugize biba 56, kandi ngo amarembo arafunguye no ku bindi bihugu byakwifuza kuwujyamo.

Ibyo bihugu byombi byinjiye muri Commonwealth nyuma y’u Rwanda, bikaba na byo bitarakolonijwe n’u Bwongereza nk’uko byagendekeye byinshi mu bigize uwo muryango.

Iyo nama y’Abakuru b’Ibihugu yari imaze iminsi ibera mu Rwanda, yanemeje ko inama y’ubutaha izabera muri Samoa, hakaza ari muri 2024, kuko CHOGM iterana buri myaka ibiri, uretse iyabaye uyu mwaka yari yasubitswe inshuro ebyiri kubera icyorezo cya Covid-19.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Commonwealth y’uyu mwaka kandi, isize Perezida Kagame agizwe Umuyobozi w’uwo Muryango, akazamara kuri uwo mwanya imyaka ibiri, akaba asimbuye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson.

Umunyamabanga Mukuru na we w’uwo Muryango, Patricia Scotland, yongerewe igihe cy’imyaka ibiri cyo kuguma kuri uwo myanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka