Fulgence Kayishema ushinjwa Jenoside yahinduranyije amazina inshuro enye

Fulgence Kayishema, uheruka gutabwa muri yombi muri Afurika y’Epfo akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umwe mu bantu bashakishwaga cyane kubera uruhurirane rw’ibyaha by’indegakamere ashinjwa gukora muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Nyuma yo guhunga igihugu, Kayishema yasabye ubuhungiro muri Eswatini, igihugu kiri rwagati ku butaka bwa Afurika y’Epfo, cyahoze kitwa Swaziland, ahageze yiyita Umurundi ku mazina ya Fulgence Minani.

Muri Eswatini ahavuye yerekeje muri Malawi yiyita Positani Chikuse, arakomeze yerekeza muri Afurika y’epfo ku mazina ya Fulgence Dende Minani, amaze kubona ibyangombwa arongera asubira ku izina rya Positani Chikuse yari yariyise ari muri Malawi.

Atabwa muri yombi kuwa 24 Gicurasi, yakoraga akazi k’ubusekirite (gucunga umutekano), mu gihe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari umuyobozi wa polisi ya komine (IP).

Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT), ruvuga ko Kayishema wari umaze imyaka isaga 20 ashakishwa n’ubutabera, ashinjwa kuba ari we wicishije Abatutsi babarirwa mu 3000 barimo abana, abagore, abagabo, abakecuru n’abasaza bari bahungiye kuri kiliziya ya Nyange mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri 2001 ni bwo ibirego bishinja Fulgence Kayishema byagejejwe mu Rurukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Akurikiranyweho ibyaha bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, jenoside, kwica n’ibindi byaha byakorewe ahahoze ari muri Komine Kivumu, Perefegitura ya Kibuye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dosiye imurega ivuga ko ku itariki 15 Mata 1994, Kayishema, ari hamwe n’abandi bicanyi barimo padiri Seromba na Obedi Ruzindana, bishe abantu babarirwa mu 3000 barimo abagabo, abagore, abana n’abakuze bari bahungiye kuri kiliziya ya Nyange.

Kayishema we ubwe ashinjwa no kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa ubwicanyi, kugura no gutanga peterori yakoreshejwe bashaka gutwika urusengero rwari rwahungiyemo Abatutsi.

Amaze kubona ko uwo mugambi wanze, Kayishema n’abandi bagizi ba nabi bamufashaga bahise bajya kuzana tingatinga (Caterpillar) basenya inkuta za kiliziya zitura hejuru y’abari bahungiyemo, barangije Kayishema na bagenzi be bategeka ko abishwe bavanwamo bakanjyanwa mu byobo rusange hashize iminsi ibiri.

Iperereza ryatumye Kayishema atabwa muri yombi ryagizwemo uruhare n’ibihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Afurika y’Epfo na Eswatini binyuze mu nzego z’ubutabera n’izishinzwe abinjira n’abasohoko.

Fulgence Kayishema yatawe muri yombi nyuma y'igihe kirekire yari amaze yihisha (Ifoto: AFP)
Fulgence Kayishema yatawe muri yombi nyuma y’igihe kirekire yari amaze yihisha (Ifoto: AFP)

Muri uko kubundabunda kwe yihisha ubutabera, Fulgence Kayishema yabifashwagamo n’umuyoboro w’abantu yizeraga barimo abo mu muryango we, abahoze mu ngabo zatsinzwe, abo mu nyeshyamba za FDLR ziganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi bashyigikiye Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu cyo bise ingengabitekerezo ya Hutu Power.

Kuvumburwa no gutabwa muri yombi bya Kayishema byabaye ah’abagabo n’akazi katoroshye kamaze umwaka wose, nk’uko byemezwa n’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT).

Kuva mu 2020, Itsinda ry’Ubushinjacyaha rishinzwe gutahura abantu bakihishe ubutabera rimaze kuvumbura abantu batanu bashinjwa uruhare muri jenoside barimo Félicien Kabuga urimo kuburana, Augustin Bizimana wapfiriye muri Brazaville mu 2000, Protais Mpiranya wapfiriye muri Zimbabwe mu 2006, na Phéneas Munyarugarama wapfiriye muri RDC mu 2002.

Abandi bagishakishwa ni Charles Sikubwabo, Charles Ryandikayo na Aloys Ndimbati.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka