Fred Ibingira wari Lt Gen, yagizwe Generali mu ngabo z’igihugu

Umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’Igihugu Perezida Paul Kagame, yazamuye mu ntera Fred Ibingira wari Lt General mu Ngabo z’igihugu, amugira Generali .

Fred Ibingira wari Lt Gen ubu yabaye Gen mu ngabo z'igihugu
Fred Ibingira wari Lt Gen ubu yabaye Gen mu ngabo z’igihugu

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi w’Ingabo z’igihugu, Lt Col Munyengango Innocent, rigaragaza kandi ko Umugaba w’Ikirenga yanazamuye mu ntera Musemakweli jacques wari Gen Maj mu ngabo, akamugira Lt General.

Jacques Musemakweli wari Mej Gen mu ngabo ubu yabaye Lt Gen
Jacques Musemakweli wari Mej Gen mu ngabo ubu yabaye Lt Gen

Izindi mpinduka ku bazamuwe mu ntera nk’uko iri tangazo ribigaragaza ni izi zikurikira.

c. Abasirikare 12 bakuwe ku ipeti rya Brigadier Jenerali bagirwa ba Jenerali Majoro

(1) Charles KARAMBA
(2) Eric MUROKORE
(3) Emmy RUVUSHA
(4) Emmanuel BAYINGANA
(5) Joseph NZABAMWITA
(6) Andrew KAGAME
(7) Charles RUDAKUBANA
(8) Aloys MUGANGA
(9) Ferdinand SAFARI
(10) Albert MURASIRA
(11) Jean Jacques Laurent MUPENZI
(12) Innocent KABANDANA

d. Batandatu bakuwe ku ipeti rya Colonel bagirwa ba Brigadier Jenerali

(1) John Bosco NGIRUWONSANGA
(2) John Bosco RUTIKANGA
(3) Vincent NYAKARUNDI
(4) Francis MUTIGANDA
(5) Fred MUZIRAGUHARARA
(6) Willy RWAGASANA

e. Abandi 14 bavanwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel bagirwa ba Colonel

f. 68 bari ba Majoro bagizwe ba Lieutenant Colonel
g. 79 bari ba Captain bagizwe ba Majoro
h. Abasirikare 11 bari ba Lieutenant bagizwe ba Captain
i. Abasirikare 457 bari ba Second Lieutenant bagizwe ba Lieutenant

2. Hari n’abandi basirikare bato bazamuwe mu ntera ku byiciro binyuranye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nikoko barakoze bakwiye gushimirwa

Martin yanditse ku itariki ya: 13-01-2018  →  Musubize

Turishimye kuzamuka muntera igisigaye gihangayikishije buri wese ni kumishahara kugezubu ingabo nizo riri inyuma ntitukibonana nabagabo bacu kubera icyo mudufashe

Mukama Aliverra yanditse ku itariki ya: 13-01-2018  →  Musubize

Promotion Ni ngombwa. It’s motivation.Natwe twiteguye kubafasha mu gukomeza kubaka igihugu cyacu.President wacu,Bravo!!!

Damas yanditse ku itariki ya: 13-01-2018  →  Musubize

umusaza wacu turamwemera areba kure kuzamura muntera ingabo nibyo rwose kuko zirakora

gasimba yanditse ku itariki ya: 12-01-2018  →  Musubize

umusaza wacu ndamwemera nazamure ingabo kuko zirakora

gasimba yanditse ku itariki ya: 12-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka