FPR yamaganye iyimikwa ry’umutware w’Abakono riherutse kubera i Musanze

Umuryango FPR Inkotanyi ukaba n’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda, wamaganye igikorwa cyo kwimika Umutware w’Abakono giherutse kubera mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi, uvuga ko iyo ari intambwe isubira inyuma mu kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Mu butumwa uyu muryango wanyujije kuri Twitter ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Nyakanga 2023, wavuze ko ibyo birori by’iyimikwa byabaye ku itariki ya 9 Nyakanga uyu mwaka.

Hashingiwe kuri icyo gikorwa giherutse kuba, FPR Inkotanyi yaboneyeho kwibutsa abanyamuryango bose ko n’ubwo hari intambwe nini imaze guterwa mu kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda, hakiri bikwiye gukosorwa byaba intandaro yo gusenya ibyagezeweho.

Abanyamuryango bose bibukijwe ko ari nshingano za buri wese kurwanya imitekerereze, imigirie n’imyitarire nk’iyo isubiza inyuma ibimaze kugerwaho mu kubumbatira ubumwe bw’Abenegihugu.

Nanone kandi basabwe gutunga agatoki icyo ari icyo cyose gishobora gukoma mu nkokora intambwe yatewe, kandi ko buri wese agomba kubazwa inshingano ze mu gihe habaye ikibi, ntacyamagane ngo yitandukanye na cyo.

Uyu muryango FPR Inkotanyi wasoje usaba gukomeza gusigasira ubumwe no guha urubyiruko ikizere cy’ejo hazaza, mu Gihugu Abanyarwanda babanyemo neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka