FPR irayoboye mu majwi y’agateganyo na 75%

Amajwi y’agateganyo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yashyize ahagaragara, arerekana ko FPR-Inkotanyi yihariye igice kinini cy’’amajwi angana na 75%, mu gihe nta mukandida wigenga ufite amahirwe yo kwinjira mu nteko.

Abashyigikiye FPR-Inkotanyi batangiye kubyina intsinzi
Abashyigikiye FPR-Inkotanyi batangiye kubyina intsinzi

FPR ikurikiwe na PSD ifite amajwi y’agateganyo 8.5% na PL ifite 7%. ishyaka Democratic Green Party na PS Imberakuri binganya amajwi angana na 4.5%.

Amajwi y’agateganyo yashyizwe ahagaragara nyuma y’uko igikorwa nyirizina cyo gutora cyatangiye tariki 2 Nzeri ku Banyarwanda baba mu mahanga na tariki 3 Nzeri ku Banyarwanda bari imbere mu gihugu.

Prof Kalisa Mbanda uyobora NEC, yavuze ko abakandida bigenga bo batagifite amahirwe yo kwinjira mu nteko ishinga amategeko.

Ati “Abakandida bigenga uko ari bane bose bafite amajwi makeya, ay’ejo [asigaye kubarurwa] ntacyo azahinduraho kugira ngo babe babona umwanya mu nteko ishinga amategeko.”

Dr. Vincent Biruta uyobora ishyaka PSD avuga ko kuba harajemo amaraso mashya mu matora y’uyu mwaka bifite icyo byahinduye kuko “amajwi n’iyo yaba make ariko agasaranganywa n’abahatana bose agira icyo ahindura ku ishusho y’amatora.”

Kugeza ubu amashyaka abiri, Democratic Green Party na PS Imberakuri ntarakatisha itike yo guhagararirwa mu nteko ishinga amategeko, kuko yombi afite amajwi 4,5%.

Aya mashyaka yombi ategereje ko amajwi 30% asigaye na yo abarurwa, ariko Dr. Frank Habineza uyobora Democratic Green Party ngo afite icyizere ko amajwi atanu ku ijana basabwa bazayuzuza.

Ati “Haracyari amahirwe kugira ngo tubone amajwi 5% atwinjiza mu nteko, hasigaye 30% atarabarurwa ku buryo tutaburamo atwinjiza mu nteko, tuzabonamo andi turenze ibice bitanu tubura.”

Uko amashyaka akurikiranye by'agateganyo
Uko amashyaka akurikiranye by’agateganyo

N’ubwo aya mashyaka agifite icyizere cyo kubona amajwi asabwa kugira ngo yinjire mu nteko ishinga amategeko, abayobozi ba yo bavuga ko baramutse batanabonye ayo majwi bakwemera ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora, kandi ngo ntibyababuza gukomeza politiki.

Amatora arakomeza kuri uyu wa Kabiri hatorwa abadepite 26, barimo 24 bangana na 30% by’abagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite batorwa mu bagore.
batowe n’inteko ya bo itora igizwe n’abantu 131,400.

Haratorwa kandi abandi badepite babiri batorwa mu rubyiruko na bo bakaza gutorwa n’inteko ya bo igizwe n’abantu 262, ibyavuye mu matora ku buryo bw’agateganyo bikaza gutangazwa ku mugoroba wo kuri uyu wakabiri.

Hatagize igihinduka, amajwi FPR yabonye mu matora y’uyu mwaka yaba yenda kungana n’ayo yabonye mu matora ya 2013 angana na 76.2%. icyo gihe yari yifatanyije n’amashyaka ane ari yo PDI, PSR, PPC na PDC.

Uyu mwaka ho FPR yiyunze ku mashyaka atandatu ari yo PDI, PSR, PDC, PPC, UDPR na PSP.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Itekinika.com

Rugira yanditse ku itariki ya: 5-09-2018  →  Musubize

Dushimiye komisiyo yamatora uruhare igira mu gikorwa cya matora.FPR 75% turayishigikiye intumwa za rubanda zizubahirize inshingano neza.Murakoze

Elias yanditse ku itariki ya: 4-09-2018  →  Musubize

Ariko nanga ko muli Politics habamo Injustice.Niyo mpamvu ndi mu bantu banze kujya gutora.Baliya “bana” ba FPR batajya bacuka (PDI, PSR, PDC, PPC, UDPR na PSP),baramutse biyamamaje ntabwo babona 5% asabwa.Niyo mpamvu biyomeka kuli “Papa wabo” FPR.Injustice mvuga nuko abo bana ba FPR bajya mu Nteko,nyamara Green Party na PS Imberakuri barusha bariya “bana” amajwi ntibajye mu nteko.Too much injustice in this world.Nanjye ndi mu bantu bategereje ubwami bw’imana.Nibwo bwonyine buzakuraho Injustice.

Kirenga yanditse ku itariki ya: 4-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka