FPR-Inkotanyi n’ishyaka riri ku butegetsi muri Santrafurika byasinyanye amasezerano y’ubufatanye
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yakiriye intumwa z’ishyaka riri ku butegetsi muri Santrafurika, Mouvement Coeurs-Unis (CMU) bagirana ibiganiro ku mikoranire ndetse bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye.
Ni ibiganiro ndetse n’amasezerano byabereye ku cyicaro gikuru cy’Umuryango wa FPR-Inkotanyi i Rusororo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2024, nkuko byatangajwe ku rubuga rwa X rwa FPR-Inkotanyi.
Izi ntumwa zari ziyobowe n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi muri Santrafurika, Mouvement Coeurs-Unis (CMU), akaba na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, amashyaka yombi yemeranyijwe ubufatanye mu nyungu z’ibihugu byombi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iri shyaka, Simplice Mathieu Sarandji, yashimiye abayobozi bakuru ba FPR-Inkotanyi uburyo babaye hafi Perezida Paul Kagame wegukanye intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
U Rwanda na Santarafurika bisanzwe bifitanye ubufatanye mu masezerano atandukanye arimo n’ubufatanye bugamije guharanira amahoro n’umutekano hagati y’ibihugu byombi.
Ohereza igitekerezo
|