FLN iri mu marembera, u Burundi na bwo burimo kuyirwanya - Gen Kabarebe

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’igisirikare, Gen James Kabarebe, yavuze ko umutwe wa FLN wateraga u Rwanda ’uturutse i Burundi’ uri mu bihe bya nyuma byo kubaho (mu marembera).

Gen James Kabarebe
Gen James Kabarebe

Gen Kabarebe yabitangaje ubwo yaganiraga n’Urubyiruko rugize Umuryango FPR-Inkotanyi ruba ku migabane y’u Burayi na Amerika, abenshi baje mu Rwanda baturutse mu gihugu cy’u Bubiligi.

Gen Kabarebe yaganirije urwo rubyiruko ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta hamwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi.

Abo bayobozi bose basabye urubyiruko ruvuye mu mahanga kujya rurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, ndetse no kuvuguruza amakuru asebya u Rwanda.

Gen Kabarebe yavuze ko FLN ikomoka ku bajenosideri bahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (yari Zaïre) mu 1994, batangiye biyita ALIIR nyuma baza kwitwa FDLR.

Avuga ko batsinzwe no kudashyira hamwe kuko ngo Abakiga batumvikanaga n’Abanyenduga kuva kera, bikaza gutuma bigabanyamo ibice bibiri.

Abanyenduga bayoborwaga na Paul Rusesabagina ufungiwe mu Rwanda, hamwe na Gen Wilson Irategeka wiciwe muri Congo, ni bo ngo baje gushinga umutwe wa FLN wateraga uturutse i Burundi ukagaba ibitero mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, wishingikirije ishyamba rya Nyungwe.

Gen Kabarebe avuga ko inshuro nyinshi uyu mutwe uregwa iterabwoba, wagiye ugaba ibitero ku Rwanda wishingikirije u Burundi, ariko aho bigeze ubu Ingabo z’u Burundi na zo ngo zirimo kuwurwanya.

Umwe mu banyeshuri baganirizwaga n’Abayobozi mu cyumba cy’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatanu, yari yabajije Gen Kabarebe icyakozwe kugira ngo bakumire ibitero bya FLN muri Nyungwe.

Gen Kabarebe yamusubije agira ati "Buri gihe (FLN) bagendaga bacibwa intege (uko bagabye ibitero ku Rwanda), Ingabo z’u Burundi na zo ubu zirimo kubarwanya, bari mu bihe bya nyuma byo kubaho kwabo (mu marembera)".

Amakuru nk’aya hamwe n’andi urwo rubyiruko ruzajya ruhabwa n’u Rwanda, ngo ni yo rugomba gutangariza abasebya igihugu nk’uko uwitwa Aline Byusa, wavuye mu Bubiligi yakomeje abisobanura.

Byusa yagize ati "Ubutumwa dufite ni ugukomereza aho ababohoye igihugu bagejeje, cyane cyane mu rugamba rwo guhangana n’abahakana Jenoside ku mbuga nkoranyambaga, kwamamaza u Rwanda no kuvuguruza abaruvuga nabi kuko twabonye ko babeshya".

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, yabwiye urwo rubyiruko rwaturutse i Burayi ko ibyo u Rwanda rwagezeho rwiyubaka (ibicuruzwa rukora) bashobora kubibyazamo ishoramari bakajya kubicuruza mu mahanga aho batuye.

Reba ikiganiro General Kabarebe yahaye urwo rubyiruko

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka