Filippo Grandi ushinzwe impunzi ku isi arimo gusura u Rwanda

Minisiteri y’u Rwanda ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iramarana iminsi ine n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi ku isi(UNHCR), Filippo Grandi uri mu Rwanda kuva tariki 24-27 Mata 2021.

Umuyobozi wa HCR ku isi, Filippo Grandi(iburyo) hamwe na Minisitiri Marie Solange Kayisire(ibumoso)
Umuyobozi wa HCR ku isi, Filippo Grandi(iburyo) hamwe na Minisitiri Marie Solange Kayisire(ibumoso)

Impunzi ziri mu Rwanda zisaga 130,000 ziganjemo Abanyekongo n’Abarundi, zimaze iminsi zitaka ko zugarijwe n’inzara nyuma y’aho umuryango HCR utangarije ko ugabanyije iposho(imfashanyo y’ibiribwa) wabahaga guhera mu kwezi kwa Werurwe k’uyu mwaka.

Mbere yaho buri muntu muri izo mpunzi yari asanzwe ahabwa amafaranga y’u Rwanda 7,600 ku kwezi( akaba arenga 250Frw ku munsi), ariko muri iki gihe buri muntu ahabwa amafaranga 100 ku munsi cyangwa 3,000Frw ku kwezi.

Ubwo Filippo Grandi yageraga mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu, MINEMA yahise itangaza ibinyujije kuri Twitter, ko Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi Marie Solange Kayisire hamwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof Nshuti Manasseh, bishimiye kwakira uwo muyobozi wa HCR.

Filippo Grandi yasuye impunzi zavuye muri Libya zifuza ubuhungiro mu bihugu birimo amahoro byo hirya no hino ku isi
Filippo Grandi yasuye impunzi zavuye muri Libya zifuza ubuhungiro mu bihugu birimo amahoro byo hirya no hino ku isi

Ubutumwa bwa MINEMA kuri Twitter bugira buti "Filippo Grandi ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine kugira ngo yirebere ibikorwa byo kwita ku mpunzi, hanaganirwe ku mbogamizi ziriho ndetse n’ibisubizo".

Kuri iki cyumweru Filippo Grandi yahereye ku gusura impunzi zavuye mu gihugu cya Libya zifuza ubuhungiro mu bindi bihugu, zikaba zicumbikiwe mu kigo cy’agateganyo kiri i Gashora mu Bugesera cyitwa ETM.

U Rwanda rumaze kwakira impunzi zivuye muri Libya zigera kuri 261 kuva mu kwezi kwa Nzeri 2019 kugera mu Kuboza 2020, ariko hakaba hari bwiyongereho abandi 122 bagera i Kanombe ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Mata 2021.

Filippo Grandi aherekejwe na Minisitiri Marie Solange Kayisire, yasuye urwibutso rwa Jenoside i Nyamata
Filippo Grandi aherekejwe na Minisitiri Marie Solange Kayisire, yasuye urwibutso rwa Jenoside i Nyamata

Mbere yo kujya kwakira izo mpunzi ku kibuga cy’indege, Filippo Grandi yavuye i Gashora abanza kujya kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rw’i Nyamata mu Bugesera.

MINEMA ivuga ko Filippo Grandi azasoreza uruzinduko rwe mu gihugu cy’u Burundi, akazagenda aherekeje impunzi z’Abarundi zizataha kuri uyu wa kabiri zivuye mu nkambi y’i Mahama mu karere ka Kirehe.

Filippo Grandi yunamiye Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rw'i Nyamata
Filippo Grandi yunamiye Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rw’i Nyamata
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ku isi hose hari impunzi zigera kuli 26 millions.Ahanini ubuhunzi buterwa n’intambara.Urugero ni intambara ya Syria yatumwe benshi bahungira mu Burayi.Ikibabaje nuko intambara ziyongera aho kuvaho.Amaherezo azaba ayahe?Ku munsi wa nyuma,imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Nibwo ubuhunzi,ruswa,akarengane,ubusambanyi,ubujura,etc...bizavaho burundu.Dushake cyane imana,twitegura uwo munsi.

gafuruka yanditse ku itariki ya: 26-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka