FDA yemeye ubuki icyenda muri 23 buri ku isoko

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura Ibiribwa n’Imiti FDA-Rwanda, cyatangaje ko hari ubundi buki bugiye kuvanwa ku isoko nyuma yo guhagarika ubwitwa ’Honey Hive’ mu cyumweru gishize.

Gisagara Alex wa FDA (iburyo) hamwe na Dr Murangira B Thierry wa RIB, mu kiganiro bagiranye n'abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri
Gisagara Alex wa FDA (iburyo) hamwe na Dr Murangira B Thierry wa RIB, mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri

Isuzuma rya FDA hamwe n’amakuru ihabwa n’abantu batandukanye, ryagaragaje ko mu masoko n’amaduka yo mu Rwanda hari ubuki bugera kuri 23, ariko ubumaze gukorerwa igenzura ryimbitse bukaba ari 15.

Muri ubwo 15 bwamaze gupimwa, icyenda bwemerewe kuguma ku isoko, butanu basanze bwarabitswe nabi ahantu hashyushye burangirika, ubundi bumwe bwitwa "Best Honey" bukaba butujuje ubuziranenge.

FDA yahise itegeka ko ubuki bwa ’Best Honey’ buhita bukurwa ku isoko mu gihe ubundi butaremerwa bukomeje gukorerwa igenzura.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri, Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenzura n’iyubahirizwa ry’Ubuziranenge muri FDA, Gisagara Alex, yavuze ko urutonde rw’ubuki bwemewe ruza gutangazwa ku rubuga rw’icyo kigo kuri uyu wa kabiri.

Gisagara avuga ko ari ikibazo gikomeye kuba mu buki 23 buri ku isoko mu Rwanda, icyenda ari bwo bwujuje ubuziranenge, ubundi ngo usanga hari aho ba nyirabwo bagiye babeshya ko ari ubuki nyamara ari isukari.

Yagize ati "Ibyo bavanga ni isukari, amazi, n’ibirungo (flavors) bitanga ibara risa n’ubuki, ingaruka zabyo zirumvikana kuko ubuki buba bufite isukari y’umwimerere, ariko isukari isanzwe iba ari ikindi kintu, umubiri birawugora kuyikorera igogora, ku muntu urwaye diyabete ho bihinduka ikibazo".

Dr Gisagara avuga ko ubuki FDA yemereye kujya ku isoko buzaba bufite ikirango (Code) gitungwaho telefone, bikagaragara ko bwemewe cyangwa butemewe.

Mu byo FDA isuzuma kugira ngo ibone ko ubuki bwujuje ubuziranenge hari imiterere y’aho bukorerwa (isuku n’ireme ry’ibikoresho bibukora n’icyo bwashyizwemo), bakanagenzura niba ubwo buki bwemewe gucuruzwa ndetse ko n’ababukoze bafite ubumenyi n’isuku.

FDA kandi ireba ibintu bicuruzanywa n’ubwo buki mu iduka, ahavuye ibikoresho by’ibanze byo kubukoramo, uburyo ubikora abivanga, ibipfunyikwamo ndetse n’uburyo bugezwa aho bucururizwa.

Ikigo FDA cyagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kiri kumwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rukaba ari rwo by’umwihariko rukurirana abakomeza gucuruza ubuki butemewe.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, avuga ko ikibazo cy’ubuki bw’ubukorano gihangayikishije cyane, kuko ngo bugira ingaruka ku buzima bw’abantu, bikanahombya nyirabwo iyo yafashwe.

Dr Murangira yagize ati "Ntabwo RIB izabyihanganira kuko ni ibyaha bihanwa n’amategeko".

Yavuze ko gutanga ibiribwa byangiza ubuzima bw’umuntu bihanishwa Ingingo ya 115 y’Itegeko riteganya Ibyaha n’Ibihano, aho umuntu uhamijwe icyo cyaha mu nkiko ngo afungwa imyaka igera kuri ibiri ndetse agacibwa ihazabu ishobora kugera kuri miliyoni eshanu.

Ikigo FDA cyavuze ko uretse ubuki, hari n’ibindi biribwa byaciwe cyangwa byakuwe ku isoko kubera kutuzuza ubuziranenge, harimo ibirungo (Confiture) n’amavuta basiga ku migati ndetse n’inzoga zirimo iyitwaga Kibamba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka