FAWE yatashye ikigo kizajya gihugurirwamo abagore n’abakobwa
Ihuriro ry’abagore b’abanyafurika batezimbere uburezi bw’umwana w’umukobwa (FAWE), ryatashye ku mugaragaro ikigo kizajya gihugurirwamo abana b’abakobwa ndetse n’abagore bacikirije amashuri yabo.
Impamvu nyamukuru yo gushyiraho icyo kigo (Career women’s Center), cyatashwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukwakira 2021, byari kugira ngo bunganire uburezi bw’umwana w’umukobwa n’umugore kugira ngo ashobore kwiteza imbere, bakaba bahabwa amasomo arimo ikoranabuhanga, kwihangira imirimo ndetse n’ibijyanye no kwitinyuka n’imiyoborere.
Umuyobozi wa Fawe Rwanda, Antonia Mutoro, avuga ko bateganyaga kwigisha abana b’abakobwa n’abogore bagera kuri 400 ariko bakaza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.
Ati “Ariko twashoboye kwigisha 176, tunabaha (Start Up) amafaranga macye yo kubafasha gutangira, abatangiye kwihangira imirimo yabo, ariko tunabigisha n’ibindi bijyanye no kuba bashobora ako kazi bijyanye na za nyigisho. Duteganya ko mu myaka itatu, kuba abakobwa n’abagore 1200 bazaba baciye muri iyi center tubifashijwemo n’inshuti zacu, n’abaterankunga ba Fawe”.
Josephine Uwimana, umwe mu bana b’abakobwa babyaye bakiri bato kuko ku myaka 11 gusa aribwo yibarutse imfura ye, aza gusubira mu mashuri abanza afite abana babiri, umwe amutangiza mu mashuri y’incuke, yiga bitamworoheye ariko aza kurangiza amashuri abanza ari mu bana b’abakobwa batsinze neza, nyuma y’aho nibwo yagize amahirwe yo gufashwa na Fawe.
Ati “Murabizi ko Nyakubahwa Jeanette Kagame yahembaga abana b’abakobwa batsinze neza, kubera ko ntawari uzi amateka yanjye nari mu bana b’abakobwa, ariko mu by’ukuri nari umwana w’umumama. Ubwo rero naje kuza i Kigali Jeanette Kagame arampemba, yarampobeye numva ni nk’Imana impobeye, ndangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye nza kumva ko FAWE ishaka abana b’abakobwa batishoboye ariko batsinze neza nisanga rero muri icyo cyiciro kuko ibyasabwaga byose kugira ngo bamfate nari mbyujuje”.
Ati “Fawe imaze kumfata baturihiraga amafaranga y’ishuri, bakaduha amafaranga yo kwifashisha, badufunguriye konti muri BK bakajya badushyiriraho amafaranga yo gukemura utubazo tumwe na tumwe, bashyiragaho ibihumbi 15 bya buri gihembwe. Bakomeje kujya baduha amahugurwa atandukanye, yadufashaga mu buzima busanzwe, jye bamfashije kumenya neza ubuzima bw’umwana w’umukobwa, nongera kwigarurira icyizere, aho ni ho nafatiye intego yo kuvuga ngo sinzogera na rimwe kumva ko nzatsindwa”.
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof. Jeanette Bayisenge, avuga ko gahunda nk’izi zifasha Leta kugera ku byo iba yariyemeje kugeraho haba mu gihe kirekire cyangwa icya hafi.
Ati “Nk’uko tubizi muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi harimo guhanga imirimo miliyoni n’igice kandi hibanzwe cyane cyane ku rubyiruko ndetse n’abagore, murumva rero center nk’iyi ifasha igihugu kugera kuri izo ntego kiba cyarihaye vuba, kandi bikadufasha na ba bana b’abakobwa ku batezimbere”.
Abafatanyabikorwa mu nzego zitandukanye bakaba basabwa gukomeza gufatanya na Leta muri gahunda iba yihaye kugira ngo bagendere hamwe kandi abana b’abakobwa na bo bagakomeza kubyaza umusaruro amahirwe atandukanye Leta ndetse n’abafatanyabikorwa bayo babagezaho.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Turabashimiye cyane ko mwita kuburezi bwabana babakobwa ariko kandi dukunda gusanga ibigo nkibyo bibateza imbere byubakwa mumugi wa kigali kandi nabakobwa baba mubyaro ubwo bufasha baba babukeneye icyifuzo nuko nibura no muturere ubwo bufasha bwahagera .murakoze murakarama