FARG imaze gutanga miliyari zisaga 31Frw mu kuvuza abarokotse Jenoside

Ikigega cya Leta gishinzwe gushyigikira no gutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 (FARG), kiravuga ko Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 31 ari yo amaze gukoreshwa mu kuvuza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwacu Julienne, umuyobozi wa FARG
Uwacu Julienne, umuyobozi wa FARG

Uretse kuba FARG ifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kubonana na muganga, barihirwa imiti, abavurirwa mu mahanga bakishyurirwa amafaranga y’urugendo, bagafashwa kubona umurwaza n’ibindi byangombwa byose bikinerwa.

Ubushakashatsi bwakozwe n’icyo kigega bugaragaza ibikorwa byacyo mu myaka irindwi, ni ukuvuga kuva mu mwaka wa 2010 kugera 2017, ababajijwe 72% bemeje ko bahabwa ubuvuzi nk’uko bikwiye iyo bagize ibibazo by’ubuzima birebana n’indwara zikira cyangwa iza karande, aho 21% by’abarwaye indwara zishobora gukira bavujwe na FARG bakize neza.

Mu kiganiro ‘Bamerewe bate’ gicya kuri Radio Rwanda, umuyobozi wa FARG, Uwacu Julienne, avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe mu byagaragaraga ku bayirokotse yaba ku mubiri cyangwa ku mutima, ni ibikomere n’uburwayi basigiwe na Jenoside.

Ati “Indwara bamwe muri bo bandujwe, ibikomere kuko baratemwe cyangwa bararaswa ariko n’ihungabana, hanyuma hakiyongeraho no kuba ubushobozi bwo kuba ubwabo bashobora kwivuza butari buhari, noneho mu byihutirwa FARG yagombaga gukora cyangwa igihugu cyashizeho, habamo kubafasha muri gahunda y’ubuvuzi. Ariko uko igihugu kigenda cyiyubaka hubaka n’ubushobozi n’uburyo bw’ubuvuzi mu gihugu, hatekerejwe n’uburyo abarokotse Jenoside na bo bajya muri gahunda y’ubuvuzi kimwe n’abandi bakunganirwa aho badashobora kwivuza ubwabo”.

Akomeza agira ati “Reka mfate urugero, niba muri 1995 na 1996 uwarokotse wagombaga kwivuza Leta yaramutangagaho ikiguzi 100% mu ivuriro rya Leta cyangwa iryigenga, uyu munsi tuzi ko hari politiki y’ubwisungane mu kwivuza buri Munyarwanda wese agomba kugira cyangwa ubwishingizi bumufasha kwivuza, Abacitse ku icumu batishoboye bari mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri bafashwa na Leta nk’abandi Banyarwanda batishoboye, bagatangirwa imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza”.

Gusa ariko ngo kuri zimwe mu ndwara mituweri itajya yishingira iyo bigaragaye ko hari uyirwaye w’umugenerwabikorwa wa FARG kandi atishoboye, arunganirwa akivuza.

Umwe mu bavujwe wumvikanye muri icyo kiganiro yavuze ko yarwaye kanseri y’ibere, FARG ikamufasha kuyivuza haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Ati “Icyo gihe negereye FARG kuko nta bushobozi nari mfite ngo imfashe nk’umubyeyi wacu, yaramfashije baramvuza, Kanombe imiti yose barayimpaga, barambaga hakurikiraho ikindi cyo gutera imiti yitwa shimiyoterapi n’imiti ihenze cyane rwose nta bushobozi nari kubona habe na gato. Bantangiye amafaranga, bandihiye ibitaro nta kintu na kimwe natangaga kuri jye nyuma hagombaga gukurikiraho gushiririza aho bari barambaze, birahenda kuko narwaye 2017 nta buvuzi bwo gushiririza bwabaga mu Rwanda, twajyaga mu Buhinde, FARG iratwishyurira n’umurwaza wanjye tujya mu Buhinde”.

Abantu 62.7% babajijwe mu bushakashatsi FARG yakoze, bagaragaje ko bifuza ko icyo kigega cyagira abakozi bihariye bashinzwe gukurikirana abagenerwabikorwa bacyo hirya no hino ku bitaro by’uturere, na ho 48% bifuza ko FARG yakwagura imikoranire yayo n’ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka