FARG, CNLG, NURC na Komisiyo y’Itorero byakuweho, inshingano zihabwa MINUBUMWE
Inzego zitandukanye za Leta zashyizweho mu gihe na nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 zakuweho, inshingano zazo zijya mu maboko ya Minisiteri nshya iherutse gushyirwaho mu Rwanda ari yo MINUBUMWE (Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu).

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 21 Nzeri 2021, iyobowe na Perezida Paul Kagame, ni yo yemeje imishinga y’amategeko avanaho Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), Komisiyo y’Igihugu y’Itorero. Iyi nama y’Abaminisiiri yemeje n’umushinga w’itegeko rikuraho itegeko rishyiraho ikigega cya Leta cyo gushyigikira no gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kureba imyanzuro yose yafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yo ku wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021, kanda HANO.
Ohereza igitekerezo
|
Muraho neza,
Impindukanda ninziza cyane iyo zikozwe muburyo butabagamye kandi turanazishimiye rwose, ariko se abajyaga kuri FARG gushakoyo serivise zitandukanye no kubaza amakuru nkababagenerwabikorwa baho bazajya bakurahe ayo makuru?! Ese iyo "MINUBUMWE" ikorerahe ngo dutangire tuyigane?
Ntakibazo ryagaragara ntacyo byantara! Murakoze
Muraho neza?
Nitwa Mutsindashyaka francois ntuyeIRulindo, murambi,
Mubyukuri twishimiye impinduka zabaye harimo nko kwimurira FARG muri MINUBUMWE gusa nifuzaga kubaz nibe gahunda y’uburezi bwterwa inkunga n FARG ko muzakomeza kudufasha cyne nkatwwe twari twarahize ibibazo bigatuma tudakomeza amsomo Murakoze babyeyi bacuu
Commission y’Ubumwe n’Ubwiyunge ivuga ko Abanyarwanda biyunze ku kigero cya 95% !!! Ahubwo na Ministry y’Ubumwe n’Ubwiyunge ntiyali ngombwa.Gusa tuvugishije ukuli,y’Ubumwe n’Ubwiyunge buli hasi cyane.Ahubwo bwasubiye inyuma ya mbere ya 1994.Wenda tuvuge ko buli kuli 15%.Hali byinshi bituma hatabaho Ubumwe n’Ubwiyunge.Harimo ukwikubira kwa bamwe,bitewe n’aho baturutse.Warebera muli Banks,RRA,Army,Police,n’ibigo byinshi bya Leta,etc…
Ikibazo nuko abafite National Bread (umugati wa Leta utubutse) bo batabibona,ahubwo bakaririmba Ubumwe,Amahoro n’Amajyambere nkuko byali bimeze mbere ya le 01/10/1990.Umuhanga witwa George Santayana yaravuze ati: Iyo History itaguhaye isomo,amakosa ya kera arongera agateza akaga.