Expo2024: Imitako ikoze mu mabuye iragura uwifite

Imurikagurisha mpuzamahanga ry’uyu mwaka, Expo 2024, ryajemo udushya dutandukanye aho ririmo umunyabugeni uri kumurika ibihangano avana mu mabuye.

Mu gihe abantu amabuye bamwe bayafata nk’ayifashishwa mu kubaka ndetse no mubindi bikorwa bitandukanye we ayakoramo imitako akayigurisha amafaranga atubutse.

Nsengiyumava Beatrice LTD Umuyobozi wa Giti Buye Art ni umunyabugeni witabiriye imurikagurisha ry’uyu mwaka avuga ko ibihangano bye abikora mu mabuye no mu biti.

Ati “ Si amabuye yose dukoramo ibi bihangano bisaba ko tubona amabuye y’urugarika kuko ariyo duconga tukayakoramo imitako itandukanye”.

Nsengiyumva avuga ko kubona igihangano kivuye mu ibuye bitoroha kuko bisaba igihe kirekire kugitunga.

Ati“Igihangano gito byibura gitwara iminsi 30 kuko imirimo myinshi tuyikoresha amaboko imashini zibikora ziracyari nke”.

Nsengiyumva avuga ko agaseke gakoze mu ibuye ry’urugarika akagurisha ibihumbi 210frw, inyoni 450frw, indege ya Rwanda Air akayigurisha ibihumbi 120frw, inzu ya kinyarwanda yo ayigurisha ibihumbi 750frw.

Ibi bihangano ariko ntibyitabirwa kugurwa n’abanyarwanda kuko usanga abenshi bavuga ko bihenzi ahubwo usanga bigurwa n’abanyamahanga.

Ati “ Amahoteri ndetse n’abanyamahanga nibo bakunze kutugurira igihe baje mu Rwanda niyo mpamvu abatugana usanga bakiri bake”.

Uretse kuba akora imitako mu mabuye arimo aramurika n’ibihangano bikoze mu biti aho arimo amaurika igitanda cya miliyoni 1 .500.000frw.

Icyo gitanda iyo ukitegereje n’amaso ubona kimeze nk’icyakozwe n’umuntu utari umufundi ariko iyo uganiriye n’umunyabueni Nsengiyumva akubwira ko aribwo buryo baba bahisemo kugikora kugira ngo kibinjirize menshi.

Ati “ Buriya nubwo ubona gikoze gutya usanga abantu benshi batakitugurira ariko amahoteri yakira ba mukererugendo baraza bakaba bakigura.

Nsengiyumva avuga ko iyo umuntu ari umunyabugeni agerageza gukora ibitandukanye n’ibisa n’ibyabandi kugira ngo agire umwihariko we akaba ariyo mpmvu yahisemo kubyaza imitako mu mabuye no mu biti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka