Expo 2021: Ab’inkwakuzi batangiye guhahira iminsi mikuru (Amafoto)

Guhera ku itariki ya 9-30 Ukuboza 2021, i Kigali harimi kubera imurikagurishwa mpuzamahanga ku nshuro yaryo ya 24, (Expo 2021) rikabera i Gikondo nk’uko bisanzwe.

Ni imurikagurishwa ribaye ku nshuro ya kabiri mu bihe bidasanzwe aho isi ihanganye n’icyorezo cya Covid-19, iry’uyu mwaka rikaba ryitabiriwe n’abasaga 400 baturutse hirya no hino mu mpande zitandukanye z’isi ndetse no mu Rwanda, n’ubwo ubwitabire atari bwinshi nk’uko byari bisanzwe.

Benshi mu barijyamo barimo guhaha ibikoresho bitandukanye by’iminsi mikuru isoza umwaka, birimo ibiribwa, ibinyobwa, ibikoresho byo munzu ndetse n’ibindi bitandukanye.

Abitabira Expo 2021 bavuga ko ibicuruzwa bihari kandi ibiciro bidahanitse, bityo ko barimo guhahira iminsi mikuru nk’uko babyifuza, gusa na bo bemeza ko imurikagurisha ridashyushye nk’uko byari bisanzwe kubera Covid-19.

Abamurika ibicuruzwa bavuga ko abakiriya barimo kuza bake bake kuko ubwitabire na bwo bwakomwe mu nkokora na Covid-19, gusa ngo bishimiye uko Abanyarwanda babagana ndtse ngo bakizera ko umwaka utaha bizaba byiza kurushaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Noheli n’Ubunani zituma abantu bacuruza cyane kandi bakishimisha.Billions (milliards) zirenga 3,harimo abashinwa n’abahinde,ntabwo bemera Yezu.Nyamara bishimira cyane Noheli,kubera ko ituma bacuruza.Abitwa abakristu nabo,ni bacye cyane bakora ibyo Yezu yadusabye.Kuli Noheli,bararwana,barasambana,barasinda,etc..,ngo Noheli yaje !!!Benshi ntabwo bazi ko Yezu atavutse kuli le 25 December.Nta n’ubwo yadusabye kwizihiza umunsi yavukiyeho.Ndetse n’abigishwa be ntabwo bizihizaga Noheli.Ni itariki y’impimbano.

gasake joel yanditse ku itariki ya: 22-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka