Expo 2019: Ikibazo cy’ubujura mu imurikagurisha cyavugutiwe umuti
Ubusanzwe ahabera imurikagurisha mpuzamahanga i Gikondo hari hari irembo rimwe ryo kwinjira no gusohoka, bigatuma haba umubyigano cyane cyane mu masaha y’umugoroba bityo bamwe bakibwa bakozwe mu mifuka none hashyizweho indi nzira.

Ukuriye ishami rishinzwe kumenyekanisha amakuru mu rugaga rw’abikorera (PSF), Eric Kabera, avuga ko iyo nzira yakozwe hakurikijwe ibyifuzo by’abaturage kuko bibirwaga mu mubyigano wa nimugoroba.
Agira ati “Umuryango umwe mbere watezaga ibibazo kuko abinjira babaga ari benshi ndetse n’abasohoka bakaba benshi banyuranamo. Muri uko kubyigana rero ni ho abantu bibirwaga n’ababakoraga mu mifuka bakabiba telefone n’ibindi, ari yo mpamvu basabye ko byashakirwa umuti”.
Ati “Byatumye rero dukora umuhanda w’abasohoka n’amarembo bigendanye ku buryo ntaho bahurira n’abinjira, ukabona ari ibintu byiza byakemuye icyo kibazo. Icyakora abinjiranye imodoka zabo, ni bo bemerewe gusohokera aho binjiriye kuko ari ryo rembo rirebana na parikingi’.

Yakomeje avuga ko mu binjira muri Expo, 99% ari abaza n’amaguru, bityo ko ari bo benshi ari yo mpamvu yo kubashakira ahandi banyura batabyigana.
Uretse ubwo buryo bwo kugabanya umubyigano, ngo muri Expo y’uyu mwaka hanongerewe ibyuma by’ikoranabuhanga (Cameras), bicunga umutekano w’ibintu.
Kabera ati “Mbere ni nk’aho nta cameras twagiraga none muri iyi Expo hashyizwemo izirenga 60 mu rwego rwo guhashya ubujura bwavugwaga. Ziri mu nguni zose, hari izigaragara n’izitagaragara, bivuze ko uzagerageza kwiba wese azafatwa, mbese ak’abajura kashobotse”.

Expo 2019 yatangiye kuri uyu wa 22 Nyakanga ikazasoza ku ya 11 Kanama 2019, bikaba biteganyijwe ko izakira abayisura barenga ibihumbi 400.
Imurikagurisha ry’uyu mwaka rifite udushya turimo ko kugura itike yo kwinjira bikorerwa kuri telefone, abamurika bashya barimo n’Abashinwa bazanyemo imodoka nshya, ikigo gipima amasano (DNA) hagati y’abantu (Rwanda Forensic Laboratory) n’ibindi.



Ohereza igitekerezo
|
ni dangerous kbx ikibazo cya bajur