Excel Security Ltd yambuwe uburenganzira bwo gutanga serivisi z’umutekano
Polisi y’u Rwandata yatangaje ko ihagaritse ikigo cya Excel Security Ltd cyatangaga serivise z’umutekano kubera kutubahiriza amategeko.
Itangazo rya Polisi rivuga ko Excel Security Ltd yatswe uburenganzira bwo gukomeza gutanga izi serivise guhera tariki ya 15 Ukuboza 2022.

Polisi ivuga ko iki cyenezo gifashwe hashingiwe ku itegeko No 16Bis ryo ku wa 07/09/2020 rigenga serivise z’umutekano zitangwa n’abikorera cyane cyane mu ngingo zaryo za 17 na 18 ziha ububasha Polisi y’u Rwanda bwo kwambura ibigo by’abikorera ububasha bwo gukomeza gutanga serivise z’umutekano igihe bitubahirije amategeko.
Iri tangazo nta byinshi risobanura ku mpamvu zatumye iki kigo gihagarikwa.
Turacyakurikirana iyi nkuru…
ITANGAZO pic.twitter.com/bIvBU27ZjK
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) November 24, 2022
Ohereza igitekerezo
|
Ex buriya aba security bakoraga muri Excel security nubuhe bufasha mwatanga murwego rwokubashyigikira ngo batandagara
Bazajya mundi campony
kuko ndabyibuka high security igikorera ihuye muri UR bayikuramo abayikoreraga bahise bajya muri top security
Nibyiza ibyo porisi yigihugu yakoze ahubwo hari nindi security yitwa RGL mayo ntacyigenda iyo mubona yojyeza abakozi amafaranga 2500 Koko murumva bitababaje