Evode Uwizeyimana yahawe akazi ko kuvugurura amategeko mu Rwanda
Umunyamategeko w’Umunyarwanda witwa Evode Uwizeyimana wari umaze iminsi atahutse mu Rwanda yahawe akazi ko gukora muri Komisiyo y’u Rwanda yo kuvugurura Amategeko, aho azaba yungirije umuyobozi wayo bwana John Gara.
Aka kazi Me Evode Uwizeyimana yagahawe n’inama y’abaminisitiri b’u Rwanda yateranye kuwa gatanu tariki ya 28/03/2014 nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na minisitiri Stella Ford Mugabo ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri ribitangaza.

Uyu Evode Uwizeyimana yamenyekanye cyane nk’inzobere mu mategeko ariko akaba yarakunze kunenga cyane leta y’u Rwanda ku maradiyo n’ibitangazamakuru mpuzamahanga nka BBC n’Ijwi ry’Amerika VOA, aho yanengaga cyane amwe mu mategeko n’ibyemezo byafatwaga na Leta y’u Rwanda mu gukemura ibibazo bitandukanye.
Me Uwizeyimana Evode amaze kugera mu Rwanda yatangarije itangazamakuru ko yiyemeje gutaha mu gihugu cye, ngo atange umusanzu mu kucyubaka mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru binyuranye ku cyumweru tariki ya 23/02/2014.
Me Evode Uwizeyimana asimbuye kuri uwo mwanya uwitwa Havugiyaremye Aimable wagizwe umuyobozi mukuru w’ikigo cyo kwigisha no guteza imbere Amategeko ILPD mu Rwanda gifite icyicaro mu karere ka Nyanza.
Uyu munyamategeko Evode Uwizeyimana, yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2007, aho yari yarabaye umucamanza mu nkiko z’u Rwanda. Yavuye mu Rwanda ajya kuba umwarimu n’umushakashatsi muri kaminuza zo mu gihugu cya Canada kugeza agarutse mu Rwanda mu minsi ishize.
Izindi mpinduka zabaye mu bayobozi banyuranye, harimo ko uwahoze ari umuyobozi mukuru ushinzwe ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere RDB, madamu Rica Rwigamba yasimbujwe ambasaderi Karitanyi Yamina, wari uhagarariye u Rwanda mu gihugu cya Kenya.

Kenya isanzwe izwiho kuba ku isonga mu kwakira ba mukerarugendo no kumenya kubaha serivisi nziza mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba EAC, kandi ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya biherutse kwemeza uburyo buzajya butuma umukerarugendo wese ahabwa visa imwe muri ibyo bihugu igihe ashaka kubisura byose.
Abandi bahinduriwe imirimo barimo Ambasaderi Kayihura Eugene, wasabiwe guhagararira u Rwanda i Dar-Es-Salaam mu gihugu cya Tanzaniya, aho azasimbura Ambasaderi Dr. Ben Rugangazi utatangajwe indi mirimo yahawe.
Hari kandi madamu Kalihangabo Isabelle wagizwe umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’Ubutabera, asimbura Bizimana Ruganintwali Pascal wari ufite uwo mwanya, nawe woherejwe mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe imisoro n’amahoro RRA, Rwanda Revenue Authority, aho yagizwe komiseri mukuru wungirije ushinzwe imirimo rusange.
Uretse aba, inama y’abaminisitiri yo kuwa 28/03/2014 yashyize mu myanya abandi bayobozi batandukanye bagera kuri 36, ifata n’ibyemezo birimo kwemeza politiki ivuguruye y’ubwisungane mu kwivuza no kuyegurira mu kigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB, Rwanda Social Security Board, kugena imiterere y’inama njyanama y’akagari n’imitunganyirize n’imikorere by’inzego
z’ubuyobozi bw’umudugudu, amafaranga n’ibindi bihabwa abagize njyanama bitabiriye inama, uburyo bwo gutegura amasezerano inzego za leta zigirana na ba rwiyemezamirimo, amabwiriza agena imyandikire yemewe y’Ikinyarwanda n’ibindi.
Ahishakiye Jean d’Amour
Inkuru zijyanye na: Evode Uwizeyimana
- Perezida Kagame yemeye ubwegure bwa Evode Uwizeyimana na Dr. Isaac Munyakazi
- Minisitiri w’Intebe yakiriye ubwegure bwa Dr. Isaac Munyakazi na Evode Uwizeyimana
- RIB yatangiye iperereza kuri Evode Uwizeyimana uvugwaho guhutaza umugore
- Evode wo muri BBC n’uwo muri MINIJUST bapfana iki?
- DIGP Marizamunda, Evode Uwizeyimana na Col. Ruhunga bahagarariye u Rwanda mu nama y’inteko rusange ya INTERPOL
- Gereza si imva, wayisohokamo ukigirira akamaro - Min. Evode Uwizeyimana
- Biragoye kwemeza ko umugabo yafashe umugore we ku ngufu – Me Evode
- Me Evode Uwizeyimana arahamagarira abanyaruhango kuzamura akarere kabo
- Kuvugurura igitabo cy’amategeko ahana ngo bizafasha gukumira ibyaha
- Me Evode Uwizeyimana ngo yagarutse mu gihugu kugirango atange umusanzu wo kucyubaka
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Agakinamico kuri [email protected]