Evode Imena wahoze muri MINIRENA yatawe muri yombi
Evode Imena wabaye umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere (MINIRENA) yatawe muri yombi, akurikiranweho ibyaha yakoze akiri kuri uwo mwanya.

Yatawe muri yombi ku wa gatanu tariki ya 27 Mutarama 2017, nk’uko umuvugizi wa Polisi y’igihugu, ACP Theos Badege abihamya.
Akomeza avuga ko mu iperereza ry’ibanze ryakozwe ku byemezo bimwe Evode Imena yagiye afata akiri ku buyobozi, hagaragaye ko harimo itonesha n’itangwa ry’ibyangombwa mu buryo budakwitse.
Evode afunganywe n’abandi bakozi babiri bakoranaga. Ibisobanuro ku byaha bakurikiranweho ngo bizatangazwa nyuma y’iperereza.
Muri 2013 nibwo Evode Imena yashyizwe muri Guverinoma y’u Rwanda. Yabanje kuba umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Ministeri y’Ubutaka, amashyamba n’umutungo kamere.
Yavuye muri Guverinoma ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoraga impinduka mu kwezi k’Ukwakira muri 2016.
Ohereza igitekerezo
|