EU yatangaje ko itigeze ihagarika ikunga ku Rwanda
Umuryango w’ubumwe bw’i Burayi (EU), ishami rikorera mu Rwanda, wasohoye itangazo rivuga utazahagarika inkunga ugenera u Rwanda, ko ahubwo uzakerereza iy’inyongera wari kuzatanga, kugira ngo ikibazo kiri hagati y’u Rwanda na Kongo kibanze gikemuke.
EU yavuze ko hari icyizere ko iyi nkunga y’inyongera itazahagarara mu gihe kinini, kuko u Rwanda rugaragaza imbaraga n’umuhate mu gushakira umuti ikibazo cy’intamabara ibera mu burasirazuba bwa Kongo; nk’uko itangazo rya EU ribivuga.
Iri tangazo ryagize riti: “ EU irishimira cyane uruhare rukomeye u Rwanda rwagize, rufatanyije n’ibihugu bigize Inama mpuzamahanga y’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari (ICGLR), hakaba haranagiyeho itsinda ry’ubugenzuzi ku mipaka ya Kongo n’u Rwanda.”
Umuryango wa EU uvuga kandi ko ushingiye icyizere ku biganiro birimo guhuza abakuru b’ibihugu byombi (u Rwanda na Kongo). Kuri uyu wa kane tariki 27/09/2012, Perezida Kagame arganira na mugenzi we wa Kongo, Joseph Kabila i New York ku kicaro cy’umuryango w’abibumbye.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
simpamyako iyi myanzuro itandukanye yaba yafashwe na EU, cyangwa habayeho bad interpretation kubari batangaje ibyambere byavugaga ko EU yahagaritse inkunga yagenereraga u Rwanda. ndabonako ukuri kuzageraho kukaganza nibind bizaza.