Ethiopia: Perezida Kagame yitabiriye inama ya AU

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare 2023, yageze i Addis Ababa muri Ethiopia, aho yitabiriye Inama ya 36 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU), ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo ku mugabane wa Afurika.

Muri iyi nama abayobozi b’ibihugu bigira hamwe ingamba zo guteza imbere umugabane w’Afurika, ndetse na bimwe mu bibazo ibihugu bihura nabyo kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

Iyi nama izasuzuma kandi raporo zitandukanye, ziri mu byiciro bitatu ari byo Amahoro, umutekano n’imiyoborere, imibereho myiza y’abaturage ba Afurika: Ubuzima, Imirire no kwihaza mu biribwa, Ubukungu bushingiye ku kurengera ibidukikije.

Kuva uyu muryango washingwa mu 2002, u Rwanda rwahawe kuwuyobora tariki ya 4 Nyakanga 2017. Bimwe mu byagiye bigarukwaho na Perezida Paul Kagame ni uko Ibihugu bya Afurika byatangiye kugaragaza ko kwigira kwayo bishoboka.

Perezida Kagame yavuze ko icyo cyizere kigaragazwa no kuba kugeza ubu kimwe cya gatanu cy’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, cyatangiye gutanga inkunga igenewe ibikorwa by’uyu muryango, akabona ko ari ikimenyetso kigaragaza ko inzira yo kwigira k’uyu muryango izagerwaho uko bikwiye.

Perezida Kagame yakiriwe n'abayobozi batandukanye
Perezida Kagame yakiriwe n’abayobozi batandukanye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka