Ethiopia irafata urugero ku mibereho y’igisirikare cy’u Rwanda
Igihugu cya Ethiopia kirifuza kwigira ku Rwanda uburyo rukora abasirikare bakagira imibereho myiza; nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ingabo wa Ethiopia kuri uyu wa gatatu tariki 29/02/2012 ubwo yakirwaga na mugenzi we w’u Rwanda, Gen James Kabarebe.
Brehanu Abera yatangaje ko aje mu Rwanda mu rwego rwo kwihugura kuri gahunda zigamije kongerera ubunararibonye mu bikorwa bizamura imibereho myiza y’abasirikare.
Brehanu arateganya gusobanuza imikorere y’ikigega cy’ubwiteganyirize bw’abasirikare n’ibindi byatuma imibereho y’umusirikare yiyongera Leta y’u Rwanda yashyizeho.
Minisitiri Brehanu n’itsinda yaje ayoboye mu ruzinduko rw’iminsi itanu bazasura ikigo cy’imari giciriritse cya gisirikare (Zigama CSS).
Muri 2010 Ethiopia yatangije ikigo gikora nka Zigama CSS kitwa Army Foundation kigamije gufasha abasirikare kwikura mu bukene.
Minisitiri Brehanu yagize ati “Twashyizeho ikigega kizajya kiguriza abasirikare kuko twifuza kongera imibereho yabo. Icyo cyigega kizajya gitanga inguzanyo ku bashaka kubaka cyangwa izindi serivisi”.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|