Engen EcoDrive yazanye Lisansi na Mazutu birinda ibinyabiziga guhumanya ikirere

Ubusanzwe kugira ngo ibinyabiziga nk’imodoka cyangwa moto bigende, bisaba ko binywa Lisansi cyangwa Mazutu bitewe n’uko ikinyabiziga kiba cyarakozwe, gusa byose ntibigira ingaruka zimwe ku binyabiziga.

Constantin Nsengiyumva avuga ko Lisansi na Mazutu byinjira mu Rwanda nk'uko bisanzwe ahubwo babihindurira bikaba Ecodrive
Constantin Nsengiyumva avuga ko Lisansi na Mazutu byinjira mu Rwanda nk’uko bisanzwe ahubwo babihindurira bikaba Ecodrive

Hari ubwoko bwa Lisansi cyangwa Mazutu ikinyabiziga kinywa igashira vuba, ikanagenda yangiza mu byuma by’ikinyabiziga ku buryo gisohora ibyuka bihumanya ikirere.

Ubwoko bwa Lisansi na Mazutu bwa Engen Ecodrive butangirwa kuri sitasiyo za Engen, ni bumwe mu bwoko buke bwujuje ubuziranenge kubera ko bufite inyongeramusaruro yo gukora ibintu bitatu by’ingenzi, birimo gusukura moteri, kurinda ibyuma bigize moteri gukubanaho ariho hashobora kubiviramo gukurura umugese hamwe no guhumanya ikirere, ndetse no kuba ikinyabiziga cyabikoresheje gishobora kugenda urugendo rurerure.

Engen Ecodrive ni ubwoko bushya bwa Lisansi na Mazutu butaramara igihe kigeze ku mezi atandatu mu Rwanda, bwahazanywe mu rwego rwo kwegereza abafite ibinyabiziga ubwoko bwiza buzabafasha kubirinda.

Umuyobozi Mukuru wa Vivo Energy mu Rwanda, Saibou Coulibary, ariyo izana Lisansi na Mazutu byo mu bwoko bwa Engen Ecodrive, avuga ko bazanye ubwo bwoko mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi nziza mu bakiriya babo.

Ati “Twazanye ku isoko ry’u Rwanda Engen Ecodrive mu rwego rwo gufasha kuzamura ubukungu n’ubwiza bw’ibikomoka kuri peteroli, no kurinda ibinyabiziga by’abakiriya kwangirika no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere”.

Umuyobozi Mukuru wa Vivo Energy mu Rwanda, Saibou Coulibary
Umuyobozi Mukuru wa Vivo Energy mu Rwanda, Saibou Coulibary

Umuyobozi Mukuru w’ubwikorezi muri Vivo, Constantin Nsengiyumva, avuga ko Lisansi na Mazutu byinjizwa mu gihugu ari ibisanzwe, ubundi byagezwa mu bubiko bwabo bikongererwa ubuziranenge.

Ati “Lisansi cyangwa Mazutu byinjira mu gihugu biza ari ibisanzwe, iyo bigeze ku bubiko dufite imashini zifasha gukora ibyujuje ubuziranenge nyabwo kugira ngo ibipimo byinjira muri Lisansi cyangwa Mazutu bitajya hejuru cyangwa ngo bije munsi. Ni ukuvuga ngo buri kamyo igiye gupakira Lisansi cyangwa Mazutu ijya kuri sitasiyo zacu mu bubiko niho bihera, ni naho hemerezwa ko bihavuye byujuje ibisabwa noneho bigahinduka Ecodrive”.

Lisansi na Mazutu bya Ecodrive biboneka kuri sitasiyo zose za Engen ziri mu bice bitandukanye by’Igihugu, kandi ku kiguzi gisanzwe gitangirwaho litiro ya Lisansi na Mazutu mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka