Embouteillage ziri mu bibangamira abitabira imurikagurisha

Bamwe mu bitabiriye imurikagurisha ribera mu Rwanda ku nshuro ya 15 barasaba ko hakwiye gushakishwa uko hajyaho gahunda y’imodoka zerekeza mu mayira ajya ahabera iri murikagurisha i Gikondo ngo kuko akavuyo k’imodoka nyinshi kabangamira abaryitabira.

Tuyizere ni umwe mu bitabiriye iri murikagurisha ryatangiye tariki 25/07/2012, yagize ati “uva mu mujyi hari ibicuruzwa ujyanye muri expo ugahera mu nzira kubera akavuyo k’imodoka nyinshi zihagana kandi hari ibintu byihutirwa dore ko hari nibishobora kwangirikira muri izi nzira”.

Undi nawe agira ati “urabona, hari igihe utuma umuntu ngo ajye kukuzanira ikintu aha naha kandi gikenewe n’abakiriya byihutirwa bityo ugasanga ikiraka kiragucitse”.

Ubwinshi bw'imodoka bubangamira abajya muri expo.
Ubwinshi bw’imodoka bubangamira abajya muri expo.

Bamwe mu bacuruzi bamaze igihe bitabira iri murikagurisha, bavuga ko icyi kibazo atari icya none kuko no mu zindi expo zahise icyi kibazo bagiye bakigaragaza kenshi, ariko ngo babona nta gihinduka.

Abitabira iri murikagurisha bongeye kugaragaza icyi kibazo nyuma y’igihe gito ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali butangije gahunda yo kubaka imihanda itandukanye inyura mu makaritsiye mu rwego rwo kugabanya umubyigano w’imodoka mu mihanda.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko ibikorwa byo kubaka iyi mihanda byatangiye, kandi ikazaba inyunganizi ku mihanda minini igaragaramo imodoka nyinshi.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 1 )

Leta nishake uburyo yakubaka imihanda ica hejuru y’indi nibwo iki kibazo mcyagabanuka

nyamuhenda yanditse ku itariki ya: 27-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka