Ekocenter bubakiwe na Coca Cola izakemura uruhuri rw’ibibazo babagamo
Abaturage b’i Ruhunda mu Murenge wa Gishari i Rwamagana baravuga ko Ekocenter bubakiwe igiye kubakemurira ibibazo byababuzaga gutera imbere.
Babivuze tariki 13 Kamena 2016 nyuma y’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yari amaze gutaha ku mugaragaro iyo Ekocenter yubatswe na Coca Cola n’abandi bafatanyabikorwa bayo.
Ekocenter ni umushinga uzafasha abaturage kubona serivisi zitandukanye zirimo amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, serivisi za internet n’amazi meza, ndetse ukaba waranatanze ibikoresho bigezweho by’ubuvuzi mu Kigo Nderabuzima cya Ruhunda.
Kuri ibyo haniyongeraho ikibuga cy’umupira w’amaguru cyubatswe i Ruhunda gifite amatara ashobora gutuma gikinirwaho na nijoro.
Ubwo Perezida Kagame yasuraga ibikorwa by’uwo mushinga, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Ruhunda, Barahira Jerome, yavuze ko bahawe ibikoresho bigezweho birimo ibitanda n’izindi mashini nka ‘ecographie’ bizifashishwa mu buvuzi, by’umwihariko bikazafasha abagore bajya kubyarira muri icyo kigo nderabuzima.
Yanavuze ko bahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku buryo iyo umuriro usanzwe ubuze bitakiba ikibazo muri icyo kigo nderabuzima.
Abaturage bavuga ko izo serivisi begerejwe na Ekocenter zigiye gutuma bavuduka mu iterambere. Niyonsenga Christine ati “Mu kigo nderabuzima cyacu ubu urahasanga igitanda utasanga no muri CHUK, kandi n’amazi ubu tugiye kujya tuyabona asukuye mu gihe guteka aya WASAC byagoranaga kubera ikibazo cy’inkwi.”
Ntakirutimana Fidele w’imyaka 95 we avuga ko kuva yabaho atigeze abona amajyambere nk’ayo bari kwegerezwa i Ruhunda. Ati “Imana yaduhaye Kagame ihabwe icyubahiro yarakoze.”
Umuyobozi Mukuru wa Coca Cola ku Isi, Muhtar Kent, yavuze ko u Rwanda ari igihugu kiri gutera imbere ku buryo nta muntu utakwishimira gufatanya n’u Rwanda muri urwo rugendo rw’iterambere.
Ati “U Rwanda ruri gutera imbere kandi Coca Cola yishimiye gufatanya n’u Rwanda muri urwo rugendo. […] Mperuka mu Rwanda mu mwaka wa 1998, ariko ubu ndabona impinduka nyinshi mu iterambere, ndashimira Perezida Kagame ku bw’imiyoborere myiza yazanye muri iki gihugu.”
Mu ijambo rye Perezida Kagame yashimiye Coca Cola n’abandi bafatanyabikorwa bagize uruhare muri uwo mushinga, avuga ko iterambere rirambye ritagerwaho hatabayeho ubufatanye bwa za guverinoma n’abikorera.
Ati “Intego z’iterambere rirambye isi yiyemeje umwaka ushize ntizagerwaho hatabayeho ubufatanye. Izo ntego ntizagerwaho hifashishijwe amafaranga ya Leta yonyine, ibi birasobanura impamvu hakenewe ubufatanye bwa za guverinoma, abikorera na sosiyete sivili kugira ngo izo ntego zigerweho.”
Muri iyo Ekocenter hatangirwamo izindi serivisi zirimo n’iza mudasobwa abaturage bajyaga babona ari uko bagiye kuzishaka mu mujyi wa Rwamagana.
Perezida Kagame yabwiye abaturage ko kugira ngo ibyo bikorwa bibafashe kugera ku majyambere bakwiye kumenya kubikoresha, kandi bakabifata neza kugira ngo n’igihugu gikomeze gutera imbere muri rusange.
Andi mafoto
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Byiza cyane ku Karere ka Rwamagana.Muzaze mwirebere umushinga wa hotel y’umunyarwanda Rutamu Innocent iri muri uwo Murenge na hotel y’undi munyarwanda Uzwi ku izina rya Murenzi Supply Company ihereye mu Murenge wa Muhazi.HE azabashakire akanya nabo abasure bizabatera agateka.
Byiza cyane ku Karere ka Rwamagana.Muzaze mwirebere umushinga wa hotel y’umunyarwanda Rutamu Innocent iri muri uwo Murenge na hotel y’undi munyarwanda Uzwi ku izina rya Murenzi Supply Company ihereye mu Murenge wa Muhazi.HE azabashakire akanya nabo abasure bizabatera agateka.