Ejo Heza igeze ku banyamuryango 1,500,000, ariko iracyategereje Abanyarwanda bose

Ku wa 14 Ukuboza 2021, Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwizihije isabukuru y’imyaka itatu ya Gahunda ya Leta y’u Rwanda yiswe ‘Ejo Heza’, igamije gufasha Abanyarwanda bose guteganyiriza izabukuru.

RSSB ishimira Abanyarwanda bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 500 bamaze kwiteganyiriza muri Ejo Heza Amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 22 na miliyoni 500.

Umuyobozi muri RSSB ushinzwe gahunda ya Ejo Heza, Augustin Gatera, yashimiye Abanyarwanda barebye kure bateganyiriza kubaho neza kwabo mu gihe bazaba bageze mu zabukuru cyangwa batagishoboye gukora, asaba n’abandi bataritabira iyi gahunda kwirinda gukoresha amafaranga yose bahembwa ngo biyibagirwe.

Gatera avuga ko gahunda ya Ejo Heza yatangijwe ku itariki 14 Ukuboza 2020 nyuma yo kubona ko Abanyarwanda bake cyane batarenga 8%, ari bo bateganyirizaga izabukuru kuko bari bafite imirimo bahemberwa buri kwezi.

Gatera agakomeza agira ati “Nyamara murabizi neza ko gahunda nziza zose zigomba kugera kuri bose, nk’urugero hari uburezi kuri bose, none hari na pansiyo kuri bose ari yo ‘Ejo Heza’, nta gahunda nziza igomba kugera ku Banyarwanda bamwe ngo abandi ibasige”.

Avuga ko hari abantu bikoreraga mu gihe bari bakiri bato barenga ibihumbi 510, ariko bageze mu zabukuru batagishoboye gukora barakena, bituma Leta itangira kubaha inkunga y’ingoboka (yo muri VUP).

Umuyobozi wa Ejo Heza akomeza avuga ko ubushakashatsi bw’Ikigo gishinzwe gutera inkunga imishinga y’Iterambere ry’inzego z’ibanze (LODA), bukomeza bugaragaza ko uwo mubare w’abantu ibihumbi 510 ushobora kuzaba wikubye inshuro ebyiri mu mwaka wa 2032.

Mu rwego rwo gukumira icyo kibazo cy’ubukene bukabije, RSSB irimo gushishikariza Abanyarwanda bose cyane cyane abari mu mirimo iciriritse nk’iy’ubuhinzi n’ubworozi, abakanishi, abanyonzi b’amagare, abubatsi, ababaji n’abandi, kwizigamira muri “Ejo Heza” kugira ngo bateganye kuzaba bahembwa buri kwezi n’ubwo bazaba batagishoboye gukora.

Gatera avuga ko hari abagera ku bihumbi 300 bafunguye konti muri Ejo Heza ariko bataragira icyo bizigamiramo, hamwe n’abandi babarirwa muri za miliyoni bataramenya ko iyi gahunda iriho, ariko bakeneye kwizigamira kugira ngo batazabera imiryango yabo cyangwa Leta umutwaro mu myaka iri imbere.

Urwego RSSB rufite icyizere ko mu myaka nk’itanu cyangwa 10 iri imbere amafaranga abarirwa mu macumi menshi ya za miliyari Leta itanga muri gahunda ya VUP, yazaba ashorwa mu guteza imbere ibindi aho gufasha abantu bigeze kuba bishoboye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ese byashobokako umuntu amaze nkumwaka atizigamira ko yatangira rimwe igihe ahugukiye... urugero ubaye ugiye hanze simcard yawe ntibe gikora kuko muziko abenshi muritwe twinjiye muri ejo heza dukoresheje ama tephone.merci

Justin yanditse ku itariki ya: 15-12-2021  →  Musubize

Ariko EJO HEZA,baba bavuga mu myaka iri imbere.Gusa ntabwo Ejo Heza yakubuza kurwara,gusaza no gupfa.Ejo Heza nyakuli,havugwa mu ijambo ry’imana.Havuga ko abantu bumvira imana,bazarokoka ku munsi w’imperuka kandi bazabaho iteka ryose mu isi izaba paradizo.Iyo niyo Ejo Heza nyayo.Abakora ibyo imana itubuza,bo bazarimbuka kuli uwo munsi.Nubwo baba batanga amafaranga y’Ejo Heza.

kazimbaya yanditse ku itariki ya: 15-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka