Eid al-Fitr yatanze ikiruhuko ku bakozi bose

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ibikesheje icyemezo gifatwa na Perezida wa Repubulika, iratangaza ko bitewe n’umunsi mukuru w’Abasilamu bizihizaho umunsi mukuru wa Eid al-Fitr hatanzwe ikiruhuko ku munsi w’ejo tariki 20/08/2012.

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo yemeje icyi kiruhuko nyuma y’igihe gito abantu batangiye kubazanya niba kuri uyu wa mbere bagomba kubona ikiruhuko.
Icyi kiruhuko kirareba abakozi bose ba Leta ndetse no kubikorera.

Abayisiramu bagiye kwizihiza uyu munsi wa Eid al-Fitr nyuma y’iminsi igira kuri 30 bafunze. Iyo minsi ni umwanya wo kwegerana n’Imana ndetse bakabasha gukora ibikorwa by’urukundo aho barangwa no gufasha abatishoboye.

Gusa Abayisiramu banenga bamwe mu bacuruzi bakunze kugira urwitwazo umunsi wa Eid al-Fitr ndetse n’igihe cy’igifungo ugasanga bazamuye ibiciro ku bicuruzwa.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 1 )

aba islam bose mugire umunsi mukuru mwiza kandi muryoherwe nibyo mwateguye, minisitiri nawe arakoze kubwicyo kiruhuko.

ALBERT KWIZERA yanditse ku itariki ya: 19-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka