Eden Care Insurance yatangije uburyo umukoresha amenya ubuzima bw’umukozi

Ikigo cy’Ubwishingizi cya Eden Care Insurance, cyatangije uburyo bushya bw’ikoranabuhanga umukoresha ashobora kumenyamo amakuru yerekeranye n’ubuzima bw’umukozi, kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza no gutanga umusaruro.

Moses Makundi avuga ko uburyo bwa Proactiv ari serivisi ya kabiri bagejeje ku isoko ry'u Rwanda nyuma y'izindi z'ubuzima batangaga
Moses Makundi avuga ko uburyo bwa Proactiv ari serivisi ya kabiri bagejeje ku isoko ry’u Rwanda nyuma y’izindi z’ubuzima batangaga

Ni uburyo budasaba ko umuntu ajya kureba muganga cyangwa abandi babishinzwe, kugira ngo amenye ayo makuru, ahubwo yifashisha gusa ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo telefone ubundi agakurikiza amabwiriza, akabona icyo yifuza kumenya ku bijyanye n’ubuzima bw’umukozi.

Eden Care Insurance ni ikigo gisanzwe gitanga serivisi z’ubwishingizi mu buzima hifashishijwe ikoranabuhanga, kuri ubu bakaba batangije serivisi nshya yiyongera ku zindi bari basanganywe yitwa ‘Proactiv’, izafasha abakoresha kumenya neza ubuzima bw’abakozi babo cyane cyane ubwo mu mutwe, indwara zitandura n’izindi ziyongera kuri serivisi bari basanzwe batanga.

Umuyobozi wa Eden Care Insurance mu Rwanda, Kevin Rudahinduka, asobanura ibijyanye n’akurusho bafite mu bwishingizi.

Ati “Icyo dufasha abatugana cyane cyane abagurira ubwishingizi abakozi babo, ni uko tubaha uburyo babasha kureba amakuru akenewe yo kumenya ukuntu ubwo bwishingizi burimo burakoreshwa n’abakozi, akamenya uko umukozi ahagaze, niba imyumvire ye imeze neza, niba hari ufite ikibazo ku buryo ashobora gukoresha iyo sisiteme akatubwira aho ikibazo kiri. Ni uburyo bwo hagati yacu n’ibigo dukorana kugira ngo tugire uburyo bw’ikoranabuhanga tubasha gukoresha, amakuru atarinze kujya ahantu umuntu wese ashobora kuyakoresha.”

Serivisi zose zitangwa na Eden Care Insurance ziboneka hakoreshejwe ikoranabuhanga, aho umuntu ashobora kuzibona yifashishije telefone ye mu gihe afitemo apurikasiyo (Application) ya Eden Care Medical, ubundi akaba yakwikorera ibisigaye, birimo kureba amafaranga ashobora kwivurizaho, uko ubuzima bwe buhagaze n’ibindi.

Izi serivisi zitangwa n’iki kigo, ni kimwe mu bisubizo by’ibibazo bikigaragara by’abantu batabasha kubona serivisi z’uburwayi bwo mu mutwe uko bikwiye, nk’uko komisiyo ishinzwe gukurikirana imari n’umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), iheruka kubigaragariza Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), ubwo yagitumizaga.

Hagaragajwe inyungu zitandukanye zo gukoresha uburyo bwa Proactiv
Hagaragajwe inyungu zitandukanye zo gukoresha uburyo bwa Proactiv

Umuyobozi Mukuru akaba ari na we washinze Eden Care Insurance, Moses Mukundi, avuga ko uburyo bwa Proactiv ari ubwa kabiri bashyize ku isoko kuva batangira gukorera mu Rwanda.

Ati “Bufasha mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, aho ari ikibazo gikomeye hano mu Rwanda n’ahandi hasigaye ku mugabane wa Afurika, aho ushobora kubona abakwitaho ukoresheje telefone yawe, kandi harimo n’uburyo bwinshi bwo kwirinda indwara zo mu mutwe. Ikindi ni uko twita ku kumenya neza ko umuntu afite ubuzima buzira umuze, kuko tubapima mbere, indwara zikagaragara zitararengerana.”

Ukoresha Eden Care ashobora kubona amahirwe yo kugabanyirizwa igiciro cy’aho akorera siporo nko muri ‘Gyms’, koga, kwiruka muri marato (Marathon) n’ibindi birimo kurira imisozi miremire bizwi nka Hiking.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka