EAC yaba izemerera abafite ubumuga bwo kutumva gutwara ibinyabiziga?

Abafite ubumuga bwo kutumva mu Rwanda, bibaza niba guhuza amategeko kw’ibihugu byo mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bizabahesha impushya zo gutwara imodoka nk’ahandi.

Abafite ubumuga bwo kutumva barifuza kwemererwa gutwara ibinyabiziga
Abafite ubumuga bwo kutumva barifuza kwemererwa gutwara ibinyabiziga

Ibi babivugira ko ngo basabye guhabwa impushya zo gutwara ibinyabiziga ntibumvwe, nyamara abo mu gihugu cya Uganda bo ngo bene izo mpushya barazihabwa.

Nka Aimable Sibomana wo mu Karere ka Nyanza ntiyumva ntanavuga.

Mu Nteko rusange y’abafite ubumuga bo mu Ntara y’Amajyepfo yabereye i Huye tariki 23/3/2017 yavuze ko atumva impamvu mu Rwanda batemererwa gutwara imodoka kandi bagenzi babo bo muri Uganda bo babyemererwa.

Diane Umutesi wamusemuriraga yagize ati “abona ahandi muri EAC abatumva bemererwa gutwara nyamara hano mu Rwanda bo ntibishoboka. Itegeko rivuguruwe byabafasha kwitwarira imodoka bagiye nko ku ishuri cyangwa ku kazi.”

Hon. Gaston Rusiha uhagarariye abafite ubumuga mu nteko ishinga amategeko, avuga ko baharaniye kuva kera ko abatumva na bo bahabwa uburenganzira bwo gutwara ibinyabiziga ariko bakagaragarizwa ko amategeko y’u Rwanda atabyemera.

Agira ati “inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda batugaragariza ko iyo umuntu afite ubumuga bwo kutumva, adashobora kumva amahoni y’imodoka zimuri inyuma.

Ni ukuvuga ko hari abamuri inyuma na bo bafite imodoka bakamuterera ihoni adashobora kumva, bikaba byateza impanuka.”

Ibi ariko Hon. Rusiha ntabyemera kuko ngo “ibinyabiziga bigira indorerwamo zireba ibiri inyuma (rétroviseur) ufite ubumuga yareberamo akabona ibindi binyabiziga bimuri inyuma.”

Icyakora, bafite icyizere cy’uko icyifuzo cyabo gishobora kuzagerwaho babikesha kuba u Rwanda ruri muri EAC.

Hon. Rusiha ati “mu guhuza abantu n’ibintu na za serivisi, n’amategeko abagenga agomba kuba ari amwe. Aho bizakemukira rero, ni uguhuza amategeko y’ibyo bihugu byose.”

Akomeza asobanura ko aho bizagaragara ko hari aho amategeko atandukanye, bikagaragara ko itegeko ribangamira abantu bamwe, ahandi rikabaha uburenganzira, hazakorwa ku buryo ayo mategeko ahuzwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mperutse kubandikira mbagezaho ubutumwa bwajye nandikiye kigali today nkaba mbana nubumuga bwo kutumva nifinza ko mwamfasha kuri kiriya kibazo mperutse kubandikira ukeneye kumbaza yambaza ku nomero zajye 0788267590 sms only murakoze

dusabe monique yanditse ku itariki ya: 3-04-2017  →  Musubize

EAC Rwanda ndifunza ko ya kora ibishoboka byose ababana nubumuga bwo kutumva no kutavuga bakabona impushya zo gutwara ikinyabiziga kuko ubwenge bwo gukora barabufite kdi kubwojye mbona bigarangara ko bishoboka kuko najye mbana nubumuga bwo kutumva nkagerageza kuvuga nkabandi bazima mpora nifunza gutwara ikinyabiziga njya mukazi kuko mbogamiwe cyane no kugenda namaguru buri munsi nubwo ntabona ubushobozi bwo kugura ikinyabiziga kubera ubuzima mbayemo arko nageragezanifunza ko urwanda rwavungurura iki kibazo mbaye nshimiye kigali today

dusabe monique yanditse ku itariki ya: 30-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka