Dukwiye kumenya indyo duhitamo haba mu bwiza no mu ngano - Dr Ntaganda Evariste

Guhitamo indyo nziza mu bwiza no mu ngano, ni amagambo yatangajwe n’umukozi muri serivise y’indwara zitandura mu kigo k’igihugu gishinzwe Ubuzima, ubwo yari mu bukangurambaga bwa Mpisemo Ibiryo Nyafurika bwahuje inzego zitandukanye mu kurwanya indwara zitandura, RBC n’umuryango ACORD.

Ni ubutumwa bwatanzwe kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nyakanga mu mujyi wa Kigali aho abahinzi batandukanye bamuritse ibiribwa gakondo, bagenda basobanura akamaro kabyo mu mubiri wa muntu, ibikoresho gakondo mu gutegura ibiryo, imiti yifashishwa mu kurinda imyaka hadakoreshejwe Iya kizungu n’ibindi.

Joseph Rukeribuga ufite indwara eshatu zitandura zirimo diabetes, umuvuduko w’amaraso na stroke amaranye imyaka irindwi wari witabiriye ubukangurambaga bwa ’Mpisemo ibiryo Nyafurika’ avuga ko ibiryo nyafurika bifite ibintu by’ingenzi utasanga mu bindi biryo abantu basanzwe bagura mu maguriro.

Rukeribuga Joseph ufite indwara eshatu zitandura
Rukeribuga Joseph ufite indwara eshatu zitandura

Yagize ati: "Nk’ibiryo tugurira mu maguriro y’ibiryo usanga ari ibiryo byahinzwe bikanasarurwa hakoreshejwe amafumbire n’imiti mva ruganda, ibi byose rero bigenda bisiga ibisigazwa byabyo muri ibyo biryo kandi ibyo bisigazwa by’imiti n’ifumbire bigira ingaruka mbi ku mubiri. Rero kurya indyo nyafurika yasaruwe hadakoreshejwe izo nyongeramusaruro byakongera kugira ubuzima bwiza, cyane cyane ko nk’izo ndwara tugendana zica intege umubiri bityo ukaba ukeneye umwimerere mubyo turya kugira ngo iminsi yicume".

Umukozi ukora muri serivise y’indwara zitandura mu kigo k’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC),Dr Ntaganda Evariste, wari muri ubu bukangurambaga wagaragaje uko ikibazo k’indwara gihagaze mu Rwanda avuga ko imibare iri hejuru ku buryo hafashwe ingamba mu rwego rwo kuzihashya. Ati:"Icyambere nuko turi gukwirakwiza amakuru y’ibyavuye mu bushakashatsi kugira ngo bifashe abaturage gufata imyanzuro ku indyo bafata. Dukangurira abantu kandi kwisuzumisha kare kugira ngo bavurwe indwara zitarakomera.

Dr Ntaganda akomeza avuga ko abantu bakwiye guhindura imyumvire cyane cyane ababyeyi, bagatangira gushishikariza abana bato kurya ibiryo bifite umwimerere aho kubajyana mu bigezweho nka Ice cream. Ati:"Mu byukuri hakenewe ubufatanye mu nzego zose, niba quantine yo ku ishuri yavanwamo Yawurute bagashyiramo urubuto runaka nk’icunga n’izindi nibyo abana bagura kuko bagura ibihari".

Akomeza avuga ko nubwo ibyo bigezweho abantu bakunda byaba bihari ariko hakaba na byabindi byacu bifite umwimerere noneho buri wese akagira amahitamo bitewe nibihari, ndetse n’ababyeyi witaha ngo umwana umuzanire ibyo bisukari n’imitobe ahubwo wamuzanira imbuto.

Dr Ntaganda Evariste ukora muri RBC
Dr Ntaganda Evariste ukora muri RBC

Dr Ntaganda avuga ko imirire igira uruhare mu kongera cyangwa mu kugabanya indwara. Ati:"Dukoresheje imirire myiza byadufasha kugira ubuzima bwiza kandi birakwiye, ibiryo birahari rero dukeneye guhitamo ibiryo mu ngano no mu bwiza, ibyo bizafasha muri uru rugamba rwo kurwanya indwara zitandura kuko ahanini hari iziterwa n’indyo duhitamo, uko tuyitegura ndetse no mu mikoreshereze yayo".

Avuga ko kuba ku isoko hari imvaruganda cyangwa ibitumizwa mu mahanga bidakwiye gutera ikibazo cyane umuguzi. Ati:" Njye aho siho mbona ikibazo, kuko nanone ibyo bicuruzwa ntibyareka kuza ku isoko ahubwo ubu bukangurambaga bwa Mpisemo Ibiryo Nyafurika bukwiye gufasha abantu kumenya icyo guhitamo gifite akamaro".

Asobanura ko kuba ibyo byitwa ko bivuye mu nganda biba ku isoko aruko haba hagamijwe ko ku isoko haba ibiryo kuko bitahabaye nanone byatuma imirire mibi mu bana yiyongera.

Umuyobozi wa ACORD Rwanda, Munyentwali François avuga ko ubukangurambaga bwa "Mpisemo ibiryo Nyafurika" kuba barabuhuje n’imiryango irwanya indwara zitandura kubera ko gutegura ibyo kurya bifite ingaruka ku bwiyongere bw’izi ndwara.

Umuyobozi wa ACORD Munyentwali François
Umuyobozi wa ACORD Munyentwali François

Munyentwali shimangira ko ubu bukangurambaga mbere na mbere bugiye gutanga amakuru abantu badafite mu kugaragaza uko ikibazo giteye cy’izo ndwara zidakira zikomeje kwiyongera cyane cyane mu rubyiruko.

Ati: "Ubu bukangurambaga mbere na mbere bugiye gufasha gutanga amakuru abantu badafite kuri izi ndwara zidakira zifata abantu biturutse ku myitwarire yabo cyane cyane mu byo kurya n’uburyo ziyongera cyane mu rubyiruko ari naho dushaka gushyira imbaraga, amakuru akaboneka kuko turashaka ko abantu bafata ingamba."

Munyentwali akomeza avuga ko basaba Leta guhuza politiki yiboneka ry’ibiribwa haba ku byinjira mu gihugu, ibisarurwa ndetse n’ibyo mu nganda kuko ariho ikibazo gishingiye.

Ati: "Politiki zigenga iboneka ry’ibiribwa ntabwo zihuye buri yose ikora ku giti cyayo, rero turasaba Leta ko yabihuza tukagira politiki nziza, usarura ibyo kurya, ufite ubutaka, uwita ku bidukikije, ubuzima abo bose bagahura tukagira politiki nziza y’iboneka ry’ibiribwa mu Rwanda."

Bimwe mu biribwa gakondo byamuritswe bigizwe n’ibitera imbaraga, Ibirinda indwara ndetse n’ibyubaka umubiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka