Dukora Ubukerarugendo bw’inka ariko tunabungabunga umuco nyarwanda – Ngabo Karegeya

Ngabo Karegeya washinze Kompanyi y’Ubukerarugendo izwi nka ‘Ibere rya Bigogwe’ avuga ko bakora ubukerarugendo bita no kubungabunga umuco nyarwanda.

Mu Kiganiro yagiranye na Kigali Today tariki 2 Mutarama 2024 yavuze ko nubwo ku ibere rya Bigogwe hakorerwa ubukerarugendo bw’inka hanigirwa umuco nyarwanda wo ha mbere ariko cyane cyane urebana n’inka.

Ati “Iyo tubonye mukerarugendo tumwereka ibintu byose birebana n’inka mu bihe byo ha mbere birimo igisabo, injishi ijisha igisabo,tukamwereka uko basya, uko batereka amata ndetse n’uburyo bwo kuyacunda”.

Ibindi bijyanye n’umuco ba Mukerarugendo bigishwa n’imibereho y’abashumba b’inka ndetse n’uburyo inka yitabwaho.

Ati “ Intego yacu ni uguteza imbere ubukerarugendo bw’inka ariko tugafasha buri wese waje gusura Ibere rya Bigogwe kuba umushumba wazo agataha amenye byinshi bigize imibereho y’inka n’abashumba bazo”.

Mu byo biga harimo no kumenya gukama, gutereka amata, no kumenya uko bategura ibiryo bya kinyarwa, ndetse bakigishwa n’imikino imwe n’imwe iranga abashumba irimo gusimbuka urukiramende, umukino wo Kunyobana, n’ibindi.

Ngabo avuga ko yatangije ubukerarugendo bukorerwa ku Nka yikinira aza kubona abantu babikunze ahitamo kubikora nk’igikorwa cyamuzanira inyungu.

Nubwo yari yarize iby’ibijyanye n’icungamutungo Ngabo avuga ko mu kwezi kwa Gicurasi mu mwaka 2021 yahise atangira kubikora nk’ubucuruzi bwinjiza amafaranga.

Ku bijyanye n’inka zikorerwaho ubukerarugendo Ngabo avuga ko ubu hari imiryango ifite inka zifashishwa mu bukererugendo nawe akagira icyo ayigenera mu byo yinjije giturutse kuri ba Mukerarugendo.

Iyo Ubajije ngabo niba hari inka ze bwite afite muri izo ziri muri ako gace ka Bigogwe ndetse n’umubare wazo agusubiza ko kubara inka kizira ko bituma zishira mu biraro.

Ba mukerarugendo bajya muri aka gace gusura inka baturutse mu mahanga bakaba bashaka kurara Ngabo avuga ko babakorera ikintu cyose cyo kubitaho, harimo aho kurara, ibyo kurya no kubatembereza bakabasobanurira ibikorwa bikorerwa muri ako gace.

Ku kijyanye n’igiciro bishyura ntabwo yifuje kugira icyo abitangazaho haba ku banyamahanga no kubanyarwanda bahakorera ubukerarugendo.

Ati “ Ni ibintu ntabona uko nsobanura bitewe nibyo tuba twakoreye umuntu waje kuhasura, birumvikana ko uwaje akarara atishyura kimwe nuwaje agasura agataha”.
Ngabo avuga ko akazi k’Ubukererugendo agafatanya n’abandi harimo 7 bahora ndetse n’abandi 22 bakora mu buryo bwa nyakabyizi.

Ngabo avuga ko ubu bateganya kuzana inka z’Inyambo kugira ngo nazo zige zikorerwaho ubukererugendo kuko ari inka nziza kandi abantu bazikunda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka