Dukora nta gihembo bakaduseka ariko ntituzabireka - Abakorerabushake b’i Nyaruguru

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Karere ka Nyaruguru ruvuga ko n’ubwo rukora nta gihembo bagenzi babo bakabaseka, batazigera babireka kuko ngo n’ababohoye u Rwanda bakoreraga ubushake badategereje igihembo.

Urubyiruko rw'abakorerabushake mu gikorwa cyo gukurungira inzu
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gikorwa cyo gukurungira inzu

Cléophas Niyibeshaho w’i Busanze mu Karere ka Nyaruguru, avuga ku murimo bakora w’ubukorerabushake agira ati “Baraduseka, bakanatuvuga cyane ngo ni za mburamikoro, ariko kubera ko tuba tuzi aho dushaka gukura igihugu cyacu n’aho dushaka ko kigana, tunazirikana ibihe twanyuzemo, dukora nta mpungenge”.

Aline Twambazimana ati “Abantu, cyane cyane urubyiruko bagenzi bacu, baraduseka kubona tubyuka twambara amajire tugenda. Ariko ntabwo biduca intege kuko tuba tuzirikana aho igihugu cyacu cyavuye, kandi nk’urubyiruko ari twe mbaraga z’igihugu, twifuza kugira aho tukigeza.”

Afatiye ku kuba hari igihe banyuzamo bagahabwa amafaranga makeya yo kwifashisha muri aka kazi bakora (i Nyaruguru ngo bakunze guhabwa amafaranga ibihumbi 15 mu gihe cy’amezi atatu), Twambazimana avuga ko atari na yo abakurura.

Ati “Nta nyungu dukuramo irenze, ariko kuba twumva ko igihugu cyacu kibayeho neza, mu kwirinda Covid19, tukumva ko umubare wagabanutse tubigizemo uruhare, twumva bidushimishije cyane”.

Ubundi urubyiruko rw’abakorerabushake rwifashishwa cyane cyane mu bukangurambaga bwo kurwanya indwara ya Coronavurus, ariko ngo kuba basanzwe bazwi hari igihe bibahesha n’ibindi biraka.

Niyibeshaho ati “Mu gihe habonetse imirimo itangwa n’urwego rw’umurenge, urugero nko kubarura abatuye muri ntuyenabi, baradutuma tugatumika. N’iyo haje igikorwa kiri butange agahimbazamusyi, ni twe tugikora. N’iyo habonetse akazi runaka, tubona ubutumwa mu ba mbere tukabasha kujya mu ipiganwa”.

Yungamo ati “Icyakora inyungu ikomeye dufite ni ukubaho neza mu mahoro, kuko umutekano uhatse ibindi byose.”

Twambazimana asaba urubyiruko bagenzi babo batumva neza akamaro k’umurimo bakora, kubanza gutekereza ku gihugu no kumva ko ari bo mbaraga zacyo.

Ati “Babanze bumve ko ibyo turimo gukora turimo kubyikorera ndetse na bo tukabakorera. Batekereze ku gihugu cyacu cyane, kurenza ku nyungu twabikuramo.”

Janvier Gashema, umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, avuga ko abaca intege urubyiruko rw’abakorerabushake ari abirengagiza aho u Rwanda rugeze n’ikiruhagejeje.

Ati “Iki gihugu kiravomwa mu budaheranwa ndetse no mu bushake bwaranze Inkotanyi, zikaza kubohora iki gihugu kandi icyo gihe nta gihembo bakoreraga. Bivuga ngo aya mahoro turimo, iri terambere tugezeho, bishingira ku muco w’ubwitange. Ababaca intege baba bari mu cyerekezo kitari cyo.”

Meya Gashema anavuga ko mu bakorerabushake harimo abantu b’ingeri nyinshi, harimo abafite akazi ka Leta n’abatagafite ndetse n’abikorera, akanashimangira ko kuri ubu imirimo bakora y’ubukorerabushake ari iyo guha igihugu icyo bakigomba kuko igihugu umuntu yavukiyemo aba agifitiye umwenda wo kugikorera kugira ngo acyubake.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka