Duhanze amaso imiryango mpuzamahanga cyangwa M23 - Impunzi z’Abanyekongo
Impunzi z’Abanyekongo zahungiye mu Rwanda ziratangaza ko zihanze amaso imiryango mpuzamhanga ngo ibagereze ijwi ryabo ku buyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe byakwanga bagashyigikira umutwe wa M23 watangije intambara yo kurengera abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Babitangarije mu myigarambyo y’amahoro batangije kuri uyu wa 04 Werurwe mu Nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi, hagamijwe kwamagana ubwicanyi buri gukorerwa Abatutsi, n’ubwoko bw’Abanyamulenge ndetse n’Abahema mu Ntara za Kivu zombi no mu Ntara ya Ituri muri Rapubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Abo banyekongo kandi bavuga ko bamagana Ibihugu bigize umuryango w’Ibihugu by’ubukungu bya Afurika y’Amajyepfo (SADEC), birimo Afurika y’Epfo n’u Burundi, kuba bifasha Leta ya Congo gukorera Jenoside.
Mu myigaragambyo y’abari mu nkambi ya Kiziba, mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, bagaragaje ko barambiwe ubuzima bubi bamazemo inyaka isaga 25 mu Rwanda n’ahandi bahungiye, mu gihe imitungo yabo yasahuwe n’ingabo za Kongo zagakwiye kuba zibarindira umutekano.
Umuyobozi w’inkambi ya Kiziba, Methode Obed, avuga ko bibabaje kubona amahanga areberera ubwicanyi aho gufasha impunzi gusubira mu byazo, agasaba abahunze aho bari hose kuzamura amajwi yabo, bagatakambira imiryango mpuzamahanga ikabafasha kumvikanisha ikibazo cyabo, bagasubira mu Gihugu cyabo.
Obed avuga ko mu gihe amahanga yakomeza kureberera amaso bayahanze umutwe wa M23, watangije intambara yo kurwanya ubutegetsi bwa (DRC), yenda ko hamwe n’Imana uwo mutwe wazabasha kubabohora, agasaba uwo ari we wese ufite ubufasha gutera ingabo mu bitugu uwo mutwe wa bene wabo, wiyemeje guharanira uburenganzira bw’Abanyekongo by’umwihariko abavuga Ikinyarwanda.

Agira ati, “Twebwe mu nk’impunzi nta bushobozi duite ngo dutere ingabo mu bitugu bariya ba M23, ariko nibo duhanze amaso igihe amahanga yakomeza kurebera ubwicanyi bukorerwa abo mu miryango yacu kandi natwe twarabujijwe uburenganzira ku Gihugu cyacu”.
Ku kijyanye no kuba Perezida Tshisekedi avuga ko Abatutsi b’Abanyekongo cyangwa Abanyamulenge batemerewe kwirengera ku mbaraga za gisirikare, kuko Igihugu gituwe n’amoko asaga 430, Obed avuga ko ibyo bidakwiye kuvugwa igihe cyose nta muti urambye Leta ubwayo iri gutanga.
Agira ati, “Ibyo Tshisekedi avuga ntabwo twabiha agaciro kuko icyo ashaka ni ukumaraho ubwoko bw’Abatutsi ni nacyoaheraho atishimirako M23 ifata intwaro ngoirwanirire bene wacu, ndasaba uwo ariwe wese ushoboye gufasha M23 kuyitera ingabo mu bitugu”.
Usibye impunzi z’Abanyekongo ziri kwigaragambya mu mahoro, imiryango igize sosiyete Sivile muri (DRC) mu bice by’Intara ya Kivu y’Amajyepfo nko muri Teritwari ya Fizi, Abanyamulenge bagaragaza ko bari gukorerwa ihohoterwa aho bafungwa cyangwa bakabangamirwa n’inzego z’umutekano ku maherere.

Abo muri Fizi bavuga ko abayobozi b’inzego z’ibanze bakorera mu kwaha kwa Leta ntacyo babafasha ngo iryo hohoterwa rihagarare, nabo bakaba basaba ko imiryango mpuzamahanga yabatabariza ubuyobozi bwabo bukunamura icumu, ubwicanyi bugahagarara byihuse.
Reba ibindi muri iyi video:
Video: Eric Ruzindana
Ohereza igitekerezo
|
Imana nitabare kandi irwanire abo bose bazira uko bavutse muri Congo. Twifatanyije nabo kwamaganae genocide ibakorerwa kuva kera.
Imana nitabare kandi irwanire abo bose bazira uko bavutse muri Congo. Twifatanyije nabo kwamaganae genocide ibakorerwa kuva kera.
Imana nitabare kandi irwanire abo bose bazira uko bavutse muri Congo. Twifatanyije nabo kwamaganae genocide ibakorerwa kuva kera.