Dufite amahoro ariko tubuze amazi - Abaturage

Abaturage bo mu Karere ka Nyanza baturiye ahatagera amazi meza baravuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cyo gukoresha amazi y’ibiziba, mu gihe bakomeje gushishikarizwa kunoza isuku n’isukura.

Bavoma amazi mabi mu mugezi rimwe na rimwe inka ziba zanduje
Bavoma amazi mabi mu mugezi rimwe na rimwe inka ziba zanduje

Abaturage bavuga ko bagihura n’indwara zituruka ku mwanda ziterwa no gukoresha amazi yanduye, kandi bakaba nta bisubizo bafite igihe cyose batarabona amazi meza, ari na byo baheraho bavuga ko bafite amahoro ariko bakabura amazi.

Akarere ka Nyanza gafite igice cy’amayaga ni kamwe mu tugize Intara y’Amajyepfo, aho abaturage bafite inyota y’amazi meza, ikibazo badasiba kugaragaza mu byifuzo byabo.

Karemera Jean avuga ko ikibazo bafite ari ukuba n’amazi y’ibiziba bavoma usanga aba akutsemo inka zayanduje, bikaba bibatera impungenge zo kurwara inzoka.

Agira ati, “N’amazi y’ibiziba turayavoma inka ziba zayakandagiyemo mu bishanga, kandi ni ukuri ntabwo ari meza dusaba ko Leta yaduha amazi meza kuko muri uyu Murenge wacu pe dufite amahoro ariko tubuze amazi”.

Abaturage kandi bagaragaza ko kunoza isuku n’isukura iwabo bidashoboka igihe cyose bakitabaza amazi na bo bazi neza ko ari mabi, ariko bakaba nta kundi bagira ngo babone asukuye.

Ntazinda Erasme uyobora akarere ka Nyanza avuga ko kongera imiyoboro y'amazi bizatuma abaturage basigaye batagerwaho n'amazi bayabona
Ntazinda Erasme uyobora akarere ka Nyanza avuga ko kongera imiyoboro y’amazi bizatuma abaturage basigaye batagerwaho n’amazi bayabona

Agaruka ku bisubizo bigari byo gukemura ikibazo cy’amazi meza ku batuye Akarere ka Nyanza, mu kiganiro n’Abanyamakuru gisoza umwaka w’Ingengo y’imari 2018-2019, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yagaragaje ko gahunda ya Leta yo kwegereza amazi meza abaturage itazasiga inyuma abatuye Nyanza.

Agira ati, “Turacyafite abaturage bangana na 14% badafite amazi meza ariko turimo guteganya ko mu mwaka w’ingengo y’imari tugiye gutangira tuzatunganya imiyoboro ibiri, tuzubaka kandi tukuzuza umuyoboro wa Shyogwe-Mayaga, ubu tugeze kuri 40%”.
“Turateganya kandi gukomeza gushaka abafatanyabikorwa mu kubaka indi miyoboro harimo n’umuyoboro wa Rwabicuma, twizera ko tuzazamura umubare w’abaturage bakeneye amazi meza ugereranyije n’ikigero turiho”.

Kayitesi ukuriye ishami ry'isuku n'isukura muri MININFRA avuga ko muri 2024 Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n'amazi meza
Kayitesi ukuriye ishami ry’isuku n’isukura muri MININFRA avuga ko muri 2024 Abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n’amazi meza

Raporo ya Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ishami rishinzwe amazi, isuku n’isukura, igaragaza ko kugeza ubu Abanyarwanda 86% bagerwaho n’amazi meza, mu gihe 84% ari bo bitabira neza isukura.

Intego igihugu gifite ikaba ari uko mu myaka itanu iri imbere Abanyarwanda bazaba bagerwaho n’amazi bose ku buryo nibura nta muturage uzajya akora metero zisaga 500 ajya gushaka amazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka