DStv yagabanyije ibiciro bya Dekoderi ngo serivisi zayo zigere ku Banyarwanda bose
Ikompanyi ya Dstv itanga servisi z’amashusho kuri Televiziyo yatangaje ko yagabanyije ibiciro bya Dekoderi (Decoders) zayo, mu rwego rwo korohereza abafatabuguzi bayo mu Rwanda no gukurura abandi bashya.

Ni nyuma y’uko hakunze kumvikana abantu binubira ko kubona serivisi z’amashusho ya DStv bihenze. Nkotanyi Canisius ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri DStv yavuze ko bashyizeho ibiciro bishya bizatuma buri Munyarwanda ufite ubushobozi bwo gutunga Televiziyo abasha kugerwaho na servisi za DStv.
Nkotanyi agira ati “Ibiciro bya Dekoderi twarabigabanyije cyane, ariko ikirutaho ni uko ku bakunzi b’umupira w’amaguru, ifatabuguzi ryose waba ufite wareba imipira y’i Burayi.”
Kugeza ubu DStv ifite Dekoderi z’ubwoko bubiri, iyitwa DStv Zappa yaguraga amafaranga 85.500, ubu ikaba iri kugura Frw 46.900 bakayitangana n’ifatabuguzi ry’ukwezi ry’ibihumbi cumi na bitatu na magana inani (13.800frw).
Indi Dekoderi ni Dstv Explorer yaguraga 250.000frw, ubu ikaba iri kugura amafaranga 140.000frw. Nkotanyi avuga ko iyi Dekoderi ikigaragara nk’ihenze, ariko ngo biterwa na servisi ishobora guha umufatabuguzi uyitunze, zirimo no kuba yafata ikiganiro kiri gutambuka, akaza kukireba nyuma mu gihe cyaba cyatambukaga adafite umwanya wo kugikurikira.

Uretse Televiziyo y’u Rwanda, kugeza ubu nta yindi Televiziyo y’imbere mu gihugu igaragara kuri DStv, ikintu abafatabuguzi bayo banenga kuko itaborohereza kureba Televiziyo zo mu Rwanda.
Gusa ariko ku ruhande rwa DStv, Nkotanyi avuga ko biterwa n’uko izo Televiziyo na Radio z’imbere mu gihugu zitarajya kuri satellite aho DStv ivana amashusho.
Agira ati “Amashene ya hano iwacu ntarajya kuri satelite kuko amashene yose twerekana tuyafatira kuri satelite. Ni yo mpamvu twashyizeho RBA kuko ari yo yonyine iriho, ibindi bitangazamakuru nibigeraho biroroshye kubegera tukabashyira kuri DStv.”

DStv igaragaza ko serivisi zayo zidahenze cyane nk’uko abantu babivuga, ikabigaragaza ishingiye ku mashusho itanga ivuga ko ari meza kandi adacikagurika bitewe n’uko afatirwa kuri Satellite.
Ohereza igitekerezo
|
Turabakunda cyane Kigali today. Muzongere mudushakire umuntu wo muri dstv atuvire imuzi nimuzingo neza uko dstv ikora. Atubwire amafatabuguzi yabo uko ateye. Niba bishoboka kugura ku munsi cg ku cyumweru. Ese buri fatabuguzi uguze wasanga iyihe mikino cyane cyane football. Murakoze mutugereze ubu butumwa kuri bo. Gusa bazoroshye ibiciro biracyari hejuru.
Erega dstv mu Rwanda ntizahabasha kuko irahenze kandi ntitugishaka ibihenze kugabanya decoder ntakintu byabamarira mugihe ifatabuguzi ryaburi kwezi rigihenze.Dstv niyabaherwe cyangwa ama hotel