Dr. Usta Kaitesi yayoboye umuhango w’ihererekanyabubasha mu muryango w’Abayisilamu mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB), Dr. Usta Kaitesi, Kuwa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024, yayoboye umuhango w’ihererekanyabubasha, mu muryango w’Abayisilamu mu Rwanda hagati ya Mufti Sheikh Salim Hitimana ucyuye igihe na Mufti Sheikh Sindayigaya Mussa wamusimbuye.
Tariki 26 Gicurasi 2024 ni bwo Abahagarariye Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), batoye abayobozi bashya, Sheikh Mussa Sindayigaya agirirwa icyizere cyo kuba Mufti w’u Rwanda mu matora yabaye ari we mukandida rukumbi, aho yagize amajwi 44, imfabusa ziba 9.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB), Dr. Usta Kaitesi, wari witabiriye uyu muhango yasabye abayobozi b’Umuryango w’Abayisilamu gushingira imiyoborere ku muturage batekereza iterambere rye.
Yagize ati: ”Turabizi neza ko byose bishingira ku kintu gikomeye cyane, ubuyobozi bufite icyerekezo cy’impinduramatwara ndetse n’ubumwe ariko cyane cyane imiyoborere ishingiye ku muturage. Ni ngombwa ko buri munsi mu byo dukora, mu byo tugena, tuba dutekereza iterambere rya buri umwe wese.”
Dr Kaitesi yasabye Umuryango w’Abayisilamu kuwubaka mu buryo bubereye u Rwanda bimakaza amahoro.
Ati: ”Ndifuza ko buri umwe muri mwe yibaza niba umuryango w’Abayisilamu yubaka buri munsi ubereye u Rwanda, ubereye umwana yabyaye kuko ni ngombwa ko dutekereza birenze none. Igihe Umunyarwanda afite amahoro n’Umuyisilamu nawe aba ayafite byanga bikunze, igihe Umunyarwanda yayabuze n’Umuyisilamu arayabura.”
Sheikh Sindayigaya Mussa watorewe kuba Mufti w’u Rwanda, yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe imari n’igenamigambi mu biro bikuru by’umuryango w’Abayislamu mu Rwanda.
Sheikh Salim Hitimana asimbuwe yari amaze igihe kinini ayoboye Abayisilamu, kuva mu 2016 kugeza muri Gicurasi 2024. Aya matora akaba yarabaye asimbuye ayari ateganyijwe mu 2020 ariko agahurirana n’uko Isi yari mu bihe bya Covid-19
Ibarura rusange ry’abaturage ryabaye mu 2022, ryagaragaje ko abayisilamu mu Rwanda bangana na 2% by’abaturage bose.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Rwanda Governance Board ikunze gufasha amadini kwiyunga,ndetse kenshi igashyiraho abakuru bayo,kubera ko baba bananiwe kumvikana.Biba cyane cyane muli Islam na Adepr.Ubundi abantu bavuga ko bakorera imana,bagombye kuba abantu bakundana,bafite ubumwe.Kugira amacakubili,byerekana ko bene ayo madini aba adakorera imana,ahubwo aba yishakira imibereho nk’abandi bose.Nicyo gituma ashwana,apfa amafaranga.Imana idusaba gushishoza,tukareba niba idini tujyamo riba rikorera imana koko.Kubera ko izarimbura amadini y’ikinyoma yose ku munsi wa nyuma,hamwe n’abayoboke bayo.