Dr Tedros yashimiye Perezida Kagame kubera uko yita ku by’ubuzima muri Afurika

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yashimiye Perezida Paul Kagame uburyo yita kuri serivisi z’ubuzima muri Afurika.

Perezida Kagame na Dr Tedros
Perezida Kagame na Dr Tedros

Mu butumwa yashyize ahagaragara none tariki ya 17 Ugushyingo 2022, yavuze ko yishimye kubona Perezida Kagame yitabiriye inama ya G20, anamushimira uburyo yita kuri gahunda zigamije guteza imbere ubuzima muri Afurika.

Ati “Nishimye kongera kukubona muvandimwe wanjye Paul Kagame muri iyi nama ya G20, urakoze cyane ku bwitabire bwawe kandi ndagushimira uruhare rwawe mu miyoborere myiza yita kuri serivisi z’ubuzima muri Afurika”.

Si ubwa mbere Tedros ashimiye Perezida Paul Kagame uburyo ateza imbere serivisi z’ubuzima, kuko ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije Isi, nabwo yanyujije ubutumwa ku rubuga rwe rwa Twitter amushimira uburyo yabyitwayemo.

Dr Tedros muri Nzeri yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame, byerekeye Ikigo Nyafurika gishinzwe imiti. Yamwijeje ko OMS izakomeza guha ubufasha u Rwanda mu bya tekiniki ndetse n’amikoro, kugira ngo intego z’iki kigo zigerweho kandi n’iterambere ry’u Rwanda ryihute.

Ku ya 15 Nyakanga uyu mwaka, nibwo u Rwanda rwatorewe kwakira Icyicaro cy’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti, African Medicines Agency (AMA).

Ni icyemezo cyafatiwe mu nama Nyobozi y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yabereye i Lusaka muri Zambia.

AMA ni ikigo cyihariye cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, kigamije koroshya no guhuza amabwiriza y’ubuzima ku mugabane.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter ye, Dr Tedros yavuze ko mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame byakomoje no ku kigo Nyafurika gishinzwe imiti ndetse amwizeza ko OMS izakomeza gushyigikira u Rwanda.
Yagize ati: “Cyari ikiganiro cyiza n’umuvandimwe wange Paul Kagame, ku

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka