Dr. Soo Park arasaba urubyiruko gutekereza mbere yo gufata umwanzuro

Rev. Dr. Ock Soo Park, washinze Umuryango mpuzamahanga uharanira Iterambere ry’Urubyiruko (International Youth Fellowship- IYF), asaba urubyiruko gutekereza mbere yo gufata imyanzuro no kuyishyira mu bikorwa, rwirinda ko rwafata ibyemezo byarushora mu kaga.

Rev. Dr. Park yasabye urubyiruko gutekereza mbere yo gufata umwanzuro
Rev. Dr. Park yasabye urubyiruko gutekereza mbere yo gufata umwanzuro

Dr. Park, yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, mu ruzinduko yarimo mu Rwanda.

Muri icyo kiganiro, yagarutse ku kuba muri Afurika yose, nta muyobozi n’umwe udahangayikishijwe n’ikibazo cy’urubyiruko.

Dr. Park yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru
Dr. Park yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru

Yagize ati “Rimwe hari uwambwiye ati ‘nta buryo buhari bwo kurufasha, igihugu cyacu kiri mu bibazo kandi dukoresha ingengo y’imari nyinshi mu gufasha urubyiruko, ariko usanga buri gihe twitonganya”.

Dr. Soo Park yavuze ko ikigamijwe ari uguhindura imyumvire y’urubyiruko irimo kwishora mungeso mbi zirimo no gukoresha ibiyobyabwenge, hagamijwe ko urubyiruko rugera ku ntego zo guhindura aho rutuye hakaba heza, aho gutekereza ko rwabigeraho binyuze mu kujya mu bigare birushora mu ngeso mbi.

Akomeza agira ati “Ibihugu byinshi birahangayitse kubera urubyiruko, kandi iki kibazo kirakomeye. Ariko binyuze mu nzira yo gutekereza cyane, bagira ubuzima bwiza. Ikibazo cyabo bakomeza kumva ko iyo bafashe ibiyobyabwenge ari bwo batekereza neza, ariko baribeshya”.

Avuga ko gukangurira urubyiruko gutekereza neza no gushyira mu bikorwa ari ingenzi cyane, kuruta kurangamira ikoranabuhanga rikomeza gutera imbere, rigatuma hari abatakaza ubushobozi bwo gutekereza.

Nyuma y'ikiganiro n'abanyamakuru, Dr. Park yanaganiriye n'abakirisitu biganjemo urubyiruko
Nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru, Dr. Park yanaganiriye n’abakirisitu biganjemo urubyiruko

Ati “Urubyiruko rwo muri Afurika dukwiye kurutoza gutekereza, rugatekereza rukora kandi muri iki gihe dukomeje iterambere ry’ikoranabuhanga ryatumye abantu duta ubushobozi bwo gutekereza”.

Dr Ock Soo Park yongeraho ko guhindura imyumvire ku rubyiruko ari byo byarufasha kugera ku ntego zarwo uko bikwiriye.

Dr Park avuga ko umuryango yashinze uzakomeza ibikorwa watangije byo gufasha urubyiruko n’abatuye isi gukomeza mu nzira iboneye, binyuze mu nyigisho zo guhindura imyumvire.

Ati “Hari urubyiruko rwinshi muri Afurika rudatekereza byimbitse, ariko igitekerezo cya mbere rugize rugahita rugishyira mu bikorwa nyamara igihe batekereje cyane, igitekerezo cya kabiri usanga ari cyo cyiza kurusha icya mbere, kandi mu gihe bagize imitekerereze nk’iyo bashobora gukora icyo ari cyo cyose”.

Mu kwezi kwa Kamena 2001, ni bwo Dr. Park ukomoka mu muri Koreya y’Epfo yashinze Umuryango mpuzamahanga uharanira Iterambere ry’Urubyiruko (International Youth Fellowship- IYF), ukaba wibanda ku kuzamura ubushobozi bwarwo n’abantu b’ingeri zitandukanye, binyuze ku guhindura imyumvire, ibizwi nka ‘Mind Education’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka