Dr Sabin Nsanzimana yatorewe kuba Umuyobozi Wungirije w’Ikigega Gishinzwe Kurwanya Indwara z’Ibyorezo

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr Sabin Nsanzimana yatorewe kuba Umuyobozi wungirije w’ikigega gishinzwe gukumira, kurinda, kurwanya no guhangana n’indwara z’ibyorezo (The Pandemic Fund).

The Pandemic Fund ni ikigega gishinzwe gukumira, kurinda no guhangana n’indwara z’ibyorezo kuva ku gihugu cyagaragayemo icyorezo bikagera ku karere giherereyemo ndetse no ku rwego rw’isi.

Ubu bukaba ari uburyo bwashyizweho nyuma ya Covid 19, biturutse ku gitekerezo cy’ibihugu bigize G20 kugira ngo bibashe gukusanya amafaranga yo gufasha ibihugu guhangana n’indwara z’ibyorezo, cyane cyane ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Inshingano z’ibanze za DR Sabin Nsanzimana hamwe n’umunya Indoneziya M. Chatib Basri bafatanyije kuyobora iki kigega ni ukuyobora inama zigamije kwiga ku mishinga yatanzwe n’ibihugu bisaba inkunga yo guhangana n’indwara z’ibyorezo maze igasuzumwa ndetse ikanahabwa umurongo, yakwemezwa hagatangira urugendo rwo gushakisha no gukusanya inkunga yasabwe binyuze muri iki kigega nk’uko twabitangarijwe na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanmda.

Iki kigega kigizwe n’ibihugu binyuranye birimo u Rwanda, Amerika, Canada, Ubutariyani, Ubuyapani, Ubushinwa, Senegal Singapuru, n’ibindi. Harimo kandi n’imiryango itegamiye kuri Leta nka Bill & Melinda Gates , Foundation Rockefeller Foundation ndetse na Wellcome Trust.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka