Dr. Sabin Nsanzimana yagizwe Minisitiri w’Ubuzima

Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Dr. Sabin Nsanzimana agizwe Minisitiri w’Ubuzima, guhera kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ugushyingo 2022.

Dr Sabin Nsanzimana yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), guhera ku itariki 03 Gashyantare 2022.

Yahawe iyo mirimo nyuma y’igihe gito akuwe ku mwanya wo kuyobora Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), kuko ngo hari ibyo yagombaga kubazwa, nk’uko byari biri mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku itariki ya 07 Ukuboza 2021.

Dr Sabin Nsanzimana aAsimbuye Dr Ngamije Daniel wari Minisitiri w’Ubuzima kuva muri Gashyantare 2020, asimbuye Dr Diane Gashumba.

Mu bandi bayobozi bashyizwe mu myanya harimo Dr. Yvan Butera wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima. Asimbuye Lt. Col. Dr. Tharcisse Mpunga wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuvuzi no Kwigisha ku Rwego rwa Kaminuza cya Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka