Dr Sabin Nsanzimana wayoboraga RBC yahagaritswe ku mirimo
Dr Nsanzimana Sabin wari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) yabaye ahagaritswe ku mirimo.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku gicamunsi cyo ku itariki ya 7 Ukuboza 2021, bitangaza ko Dr Nsanzimana Sabin yahagaritswe ku mirimo kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2019 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ni yo yari yemeje ishyirwaho ry’abayobozi mu nzego zinyuranye z’Igihugu harimo na Dr Nsanzimana Sabin wasimbuye Dr Condo Jeanine.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Les contre success
very sorry to dr sabin , ntakundi gusa ntabwo igihugu cyacu kirenganya ahubwo barakurenganura , leka hakorwe iperereza
Bjr?ubu tutabeshyanye ntimudushyize murujijo?munatubwire icyo yakoze cyatumye ahagariko,ibitaribyo inkuru ndabona ituzuye
Bibaho yihangane Leta y’U Rwanda ntirenganya.
Ooh,niyihangane kandi yiringire Imana muri ibi bihe bitamworoheye.Niba hari aho yafuditse azihane,niba kandi ari ibinyoma ntazabura kurengerwa.