Dr Nkosazana asanga igenamigambi ridaha abaturage ijambo ridashobora kujya mu bikorwa

Minisitiri wa Afurika y’Epfo ushinzwe Igenamigambi, Dr Nkosazana Dlamini Zuma yaje mu Rwanda kureba uko inzego zikorana n’abaturage.

Dr Nkosazana uri mu ruzinduko mu Rwanda, yakiriwe na Prof Shyaka Anastase
Dr Nkosazana uri mu ruzinduko mu Rwanda, yakiriwe na Prof Shyaka Anastase

Dr Nkosazana Zuma wahoze ari Madamu wa Jacob Zuma wayoboye Afurika y’Epfo, yayoboye Komisiyo y’Afurika Yunze Ubumwe, ndetse yaniyamamarije kuba Perezida wa Afurika y’Epfo ariko arushwa amajwi na Cyril Ramaphosa uyobora Afurika y’Epfo ubu.

Dr Nkosazana avuga ko uruzinduko rw’iminsi ine yagiriye mu Rwanda ruzamufasha mu nshingano ze z’iganamigambi rishingiye ku bushake bw’abaturage, aho gushingira ku bitekerezo by’abayobozi gusa.

Amaze kwakirwa n’Urwego rushinzwe imiyoborere mu Rwanda (RGB) kuri uyu wa gatatu, yagize ati:"Dukeneye kunoza uburyo dukora igenamigambi haba ku rwego rw’Igihugu ndetse no mu nzego z’ibanze".

"Hakenewe uburyo bugera kuri bose, igenamigambi ryacu mbona rituzuye neza, bigatuma ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta ridindira, hari ibibazo byinshi bikunze kubaho hagati y’igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa ryaryo".

Dr Nkosazana avuga ko atishimiye kumva hari ubusumbane mu by’ubukungu hagati y’Afurika y’Epfo n’ibindi bihugu by’Afurika, "nyamara ari bo baturanyi".

Umuyobozi wa RGB Prof Anastase Shyaka yakiriye Dr Nkosazana Zuma amwereka uburyo butandukanye bwiswe umwimerere w’u Rwanda mu kwishakamo ibisubizo.

Yatanze ingero za gahunda zirimo iy’umuganda, avuga ko umuganda utuma abaturage bahuza urugwiro n’abayobozi, Inama y’Umushyikirano ndetse no kwegereza abaturage ubutabera n’ubuyobozi.

Dr Nkosazana yagiranye ikiganiro n'abantu batandukanye bakora mu rwego rw'imiyoborere
Dr Nkosazana yagiranye ikiganiro n’abantu batandukanye bakora mu rwego rw’imiyoborere

Prof Shyaka Anastase agira ati:"Iyi ni inama ya mbere dukoranye nk’ibihugu byombi, igamije kurebera hamwe uko gahunda za Leta zatuma habaho guharanira impinduka nziza ku baturage".

Umuyobozi wa RGB avuga ko ibiganiro byo muri urwo rwego bizakomeza gukorwa ku mpande zombi hagamijwe kwiga uko buri gihugu gikorera abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UYU MUYOBOZI WASUYE UREYE U RWANDA NAKOMEZE ASURE IMIYOBORERE MYIZA Y’ABATURAGE.

KARUSHYA FRANCOIS yanditse ku itariki ya: 30-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka